R.Kelly utorohewe n’ibyo ashinjwa,ubu noneho ngo afite n’ibibazo bimukomereye by’uburwayi

Umuririmbyi Robert Sylvester Kelly utorohewe n’ibyo ashinjwa,yagaragaje ibimenyetso byose ko ari umurwayi wa Diabete akagira n’umuvuduko mwinshi w’amaraso, atakambira urukiko arusaba ko rwamurekura.

R. Kelly pleads not guilty to 11 more sex-related charges - WWAY TVUmuririmbyi Robert Sylvester Kelly akiri mu buzima bwiza

Ni inshuro ya gatatu uyu muhanzi asaba ko yarekurwa agakurikiranwa adafunze, nyuma y’uko ashinjwa ibyaha birimo guhata abangavu ibiyobyabwenge akajya abagurisha ku bagabo mu bikorwa bimeze nko gucuruza abangavu.

Akimara gufungwa, umunyamategeko we Steven Greenberg, yasabye urukiko ko rwamurekura akaburana ari hanze, ariko urukiko rwakomeje kugaragaza ko impamvu zitangwa n’uruhande rwa R. Kelly zidafatika akomeza gukurikiranwa afunze.

R.Kelly utorohewe n’ibyo ashinjwa,ubu noneho ngo afite n’ibibazo bimukomereye by’uburwayi

Kuri iyi nshuro ya gatatu, R Kelly yagaragaje impapuro z’abaganga zivuga ko arwaye Diabete n’umuvuduko w’amaraso, ibintu bimuteye ubwoba ko aramutse yanduye Covid-19 yahita abura ubuzima kuko iki cyorezo kimeze nabi cyane muri Amerika.

Related imageUmucamanza ukurikirana uru rubanza Ann Donnelly, yerekanye ko kugira ngo R. Kelly arekurwe, urwego rw’amagereza rugomba kugaragaza ibindi bimenyetso byerekana ko ubuzima bwa R. Kelly buri mu mazi abira kandi ko hakozwe ibipimo by’ubuzima bwe bihagije.

R. Kelly yagaragarije urukiko ko indi mpamvu asaba kurekurwa ari uko adafite ubushobozi bw’amafaranga bumwemerera gutoroka kuko ngo ubu atanafite ubushobozi bwo kwitegera indege, ariko ibi byo umucamanza yagaragaje ko nta shingiro bifite, kuko mu ntangiro z’umwaka Kelly yakiriye ibihumbi 200 by’Amadolari avuye ku bamufasha mu rubanza, ndetse ko afite abantu benshi baziranye bashobora kumuha amafaranga no kumutorokesha.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *