Prof. Nshuti Manasseh yagizwe umunyamuryango wa EALA

Prof. Nshuti Manasseh, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane (MINAFFET) ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yarahiriye kuba umunyamuryango w’Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EALA).

Ku wa Gatatu tariki 23 Gicurasi 2020 ni bwo umuhango wo kurahiza Prof. Nshuti Manasseh, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 5 y’amabwiriza agenga EALA, wakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga.

Iyo ngingo igira iti: “Nta munyamuryango ushobora kugira uruhare na rumwe mu bikorwa by’Inteko mu gihe indahiro ye yo kudatatira amahame ya EALA itarakirwa.”

Indahiro ya Prof. yakiriwe n’abayobozi ndetse n’abanyamuryango ba EALA bari baherereye i Arusha muri Tanzania.

Muri bo harimo Dr Pierre Celestin Rwigema ari na we wayoboye umuhango mu Rwanda, ukurikiranwe na Perezida wa EALA Martin Ngoga Karoli, n’abandi.

Martin Ngoga yamwifurije ishya n’ihirwe mu nshingano zikomeje zo guhagararira u Rwanda mu bikorwa bitandukanye by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba.

Yavuze ko Prof. Nshuti Manasseh yashyizwe mu nshingano zimukwiriye mu Muryango wa EAC, nk’umunyapolitiki akaba n’impuguke mu by’imari, wabaye akanakorera mu bice bitandukanye by’Akarere.

Ni umwarimu mu by’imari ubirambyemo, akaba afite impamyabumenyi y’ikirenga (PHD) mu bijyanye n’ibaruramari yakuye muri Kaminuza ya Aberdeen yo mu Bwongereza, impamyabumenyi y’ikiciro cya Gatatu cya Kaminuza (MBA) mu ibaruramari yakuye muri iyo Kaminuza ndetse n’impamyabumenyi y’ikiciro cya kabiri cya kaminuza (Bachelor) mu by’ubucuruzi yakuye muri Kaminuza ya Makerere muri Uganda.

Prof. Nshuti yigeze kuba Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Amakoperative n’Ubukerarugendo, Minisitiri w’Imari na Minisitiri w’Umurimo n’Abakozi ba Leta.

Yashinze Kaminuza ya Kigali aba n’umuyobozi wayo igihe kinini. Afite imyaka irenga 23 y’uburambe mu kwigisha muri kaminuza n’ubunararibonye yakuye mu myanya y’imirimo ya Leta.

Yigishije imyaka 14 muri Kaminuza ya Strathmore i Nairobi , yigisha muri Kaminuza ya East-Africa, Nairobi aho yari n’Umuyobozi w’Ishami ry’Ubucuruzi akaba n’Umuyobozi Mukuru wungirije wa kaminuza mu gihe k’imyaka 7, na ho muri Kaminuza ya Aberdeen yanizemo ahigisha imyaka 2.

Nyuma yo kurahizwa, Prof. Nshuti Manasseh yashimye ubuyobozi bwa EALA bumwakiriye nk’umunyamuryango mushya, ashimangira ko azakora ibishoboka byose mu guharanira kunga ubumwe bwuzuye bwa EAC.

Yashimangiye ko azakomeza gukorana umurava ndetse yiyemeza no kugira uruhare rudaheranije mu bikorwa bya EALA n’ibindi bigamije gushyigikira imibereho myiza y’abatuye Umuryango wa EAC.

Nk’uko biteganywa n’ingingo ya 48 ishyiraho Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) ba Minisitiri na ba Minisitiri bungirije cyangwa Abanyamabanga ba Leta bashinzwe EAC muri buiri gihugu kigize uwo mu ryango, bose baba abanyamuryango ba EALA, bakaba bagoba kurahira mbere yo kwemererwa kugira uruhare mu bikorwa by’iyo Nteko Ishinga Amategeko.

Tariki ya 30 Mata 2020 ni bwo Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, yagize Prof Nshuti Manasseh Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe EAC.

Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *