Polisi yafashe abantu 24 barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, barimo abamotari bakoraga akazi bitemewe

Polisi y’u Rwanda ivuga ko kuri uyu wa mbere yafashe abantu 24 barimo 21 basanzwe bari gusengera mu gushinga muri iki gihe cya Guma Mu Rugo mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Gisozi, mu gihe abandi babiri bafashwe bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto.

Abantu 21 bafashwe basenga barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Coronavirus

Ni mugihe undi umwe yafashwe atwaye imodoka itari yarahawe uburenganzira bwo gukora ingendo muri ibi bihe bya Guma Mu Rugo, yafatiwe mu karere ka Gicumbi.

Mu kwerekana itangazamakuru abantu 21 Polisi yavuze ko aba bafashwe ahagana saa kumi za mugitondo cyo kuri uyu wa mbere, aho bafatiwe barimo gusenga binyuranije n’amabwiriza yo kwirinda COVID-19 .Bafatiwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Gisozi mu gishanga cyo mu Mudugudu wa Nyakariba mu Kagari ka Musezero.

Abantu batatu bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Mu bantu bafashwe bari baje gusangera aho hantu witwa Uhagaze Emmanuel yasobanuye ko yagiye gusenga ari bake birangira abona abandi bakomeza kuza bizakurangira babaye benshi nibwo baje gufatwa ariko akaba asaba imbabazi kuko barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Abandi bantu babiri bafashwe barimo gukora ingendo muri iki gihe bitemewe, Polisi ivuga ko aba bantu bafatiwe mu Karere ka Nyarugenge mu murenge wa Rwezamenyo bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto. Abo ni uwitwa Niyibizi Frodouard na Habaguhirwa Uzziel.

Niyibizi Froduard yafashwe atwaye umubyeyi kwa muganga mugihe atari yarasabye uruhushya, we avuga ko atarabizi kuko yabonaga umubyeyi yarahawe uburenganzira bwo kujya kwivuza.

Mutabazi Jean Pierre usanzwe ari umukozi w’ikigo gikwirakwiza amashanyarazi (REG), yavuze ko yakoreshaga uruhushya rwo kujya mu Karere ka Bugesera mu bikorwa by’amashanyarazi. Yavuze ko yarenze ku mabwiriza yishingikirije uruhushya yahawe rw’akazi.

Imodoka ya Mutabazi Jean Pierre yafatiwe muri Gicumbi ikora ingendo idafite uruhushya

Ati “Natse uruhushya rw’imodoka ariko iza kugira ibibazo ijya mu garage, nyuma nahawe indi modoka ivuye muri REG nkomeza gukoresha uruhushya rwa yayindi ya mbere yapfuye. Kubera ko nari mfite akazi mu Karere ka Gicumbi nahise njyayo ntabanje gusaba uruhushya rujyayo. “

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP John Bosco Kabera avuga ko Polisi itazahagarika ibikorwa byo kugenzura abarenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19, imyitwarire ibangamira imbaraga Leta irimo gukoresha mu kurwanya COVID-19. Abashaka kugira icyo basobanuza bajye bitabaza polisi.

Abamotari bafashwe batwaye abantu mugihe umujyi wa Kigali uri mu gahunda ya Guma Mu Rugo

REBA HANO IBIGANIRO BYACU TUGIRANA N’IBYAMAMARE

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *