Philippine: Perezida yavuze ko umuntu utazafata urukingo rwa Covid-19 azafungwa

Mu gihugu cya Philippine nyuma yo kwibasirwa n’icyorezo cya COVID19, Umukuru w’Igihugu yatangaje ko abantu bakwiriye kuva ko gufata urukingo biri mu bituma umuntu atazahazwa n’iyi ndwara bityo umuntu wese utazikingiza azashyirwa muri Gereza.

Hirya no hino ku isi, ubukungu bwibasiwe cyane n’icyorezo cya Covid-19 cyateje akaga kuva cyavumburwa bwa mbere i Wuhan, mu Bushinwa. Vuba aha, urukingo rwa Covid-19 rwashyizwe ahagaragara kandi buri gihugu kirihatira umugabane wo gukiza abenegihugu no kongera ubukungu bwacyo.

Perezida w’Igihugu cya Philippine Rodrigo Duterte mu kiganiro kuri televiziyo yagize ati: “Urahitamo, urukingo, cyangwa nzagufunga.” Ibi binyuranye n’abashinzwe ubuzima bavuga ko gukingirwa ku bushake kandi ntawe ugomba guhatirwa.

Aha Duterte yagize ati: “Ntumunyumve nabi, muri iki gihugu hari ibibazo, ndakariye gusa Abanyafilipine batumvira guverinoma.”

Philippine President Rodrigo Duterte yakanguriye abaturage gufata inkingo (AP Photo/Bullit Marquez)

Mugihe tugitegereje kureba uko ibi bikina, gumana umutekano, isuku kandi ukomeze kwitandukanya nabantu kuko iyi ndwara idahitamo uwo ugomba gutera.

Muri iki gihugu imibare y’abantu banduye COVID19 imaze kugera kuri miliyoni 1.36 mugihe miliyoni 1.28 bamaze kuyikira, abamaze kwicwa n’icyorezo bageze ku 23,749 harimo 128 bapfuye mu munsi umwe.

Mugihe Minisiteri y’Ubuzima muri iki gihugu ivuga ko itegereje uko ibintu bimeze abantu bakwiriye kwirinda bagira isuku kandi bakomeza kwitandukanya n’abantu kuko iyi ndwara idahitamo uwo igomba kwibasira.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *