Phil Peter yasohoye indirimbo yise ‘Amata’ arikumwe na Social Mula baherutse gufungirwa-VIDEO

Umunyamakuru akaba umu-DJ Phil Peter yasohoye indirimbo ‘Amata’ yakoranye na Social Mula yatumye mu minsi ishize bafungwa ubwo bari bafashwe barenze ku mabwiriza yo kwirinda Covid-19 bari mu ifatwa ry’amashusho yayo.

Nyuma yo gusohora indirimbo nyinshi zigakundwa muri izo twavugamo nka ‘Akuka’ yakoranye na Dj Lenzo (batandukanye) ndetse na Sintex. Bombe yakoranye na Aime Bluestone barikumwe na Dj Lenzo mu mwaka 2019, yongeye kwisunga umuhanzi Social Mula uzwiho ubuhanga mu gufatikanya n’abandi bahanzi mu ndirimbo bakorana iyitwa ‘Amata’.

Mu mpera za Werurwe 2021 nibwo Polisi y’u Rwanda yerekanye itsinda ry’abantu 39 bafatiwe mu nzu imwe bari gufata amashusho y’indirimbo barenze ku mabwiriza ya Covid-19.

Phil Peter na Social mula basohoye indirimbo bise ‘Amata’ baherutse gufungirwa kubera kurenga ku mabwiriza yo kwirinda COVID19

Mu batawe muri yombi icyo gihe harimo Phil Peter na Social Mula bakoranye iyi ndirimbo, aba bakiyongeraho umunyamakuru Irene Mulindahabi  basanzwe bakorana ku ISIBO Tv n’ikipe bari kumwe batara inkuru y’ifatwa ry’aya mashusho.

Usibye abanyamakuru muri iri tsinda harimo abagombaga kugaragara mu mashusho y’iyi ndirimbo ndetse n’abari bari kuyikora.

Nyuma yo gutabwa muri yombi ifatwa ry’amashusho ritarangiye, aba basore basubiyemo amwe mu yo batari bafashe.

Ukwezi kumwe nyuma y’iyi nsaganya bahuye nayo, Phil Peter yahise asohora amashusho y’iyi ndirimbo ahuriyemo na Social Mula bise ‘Amata’.

Iyi ndirimbo igiye hanze ikurikira ibindi bikorwa bitandukanye Phil Peter asanzwe akora birimo na filime amaze iminsi akoraho yitwa ‘Komisiyoneri’.

Mu ndirimbo yasohotse ku buryo bw’amajwi na mashusho ifite iminota itatu n’iminota 28 ikaba yarakorewe mu nzu ya Country Record imaze kumenyerwa gukora umuziki ukunzwe itunganywa na Element, mu buryo bw’amashusho iyoborwa na OSKADOS OSKAR.

Social Mula, Phil Peter, M Irene Murindahabi bari mu bafashwe na Polisi barenze ku mabwiriza yo kwirinda COVID-19

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *