Perezida wa Bresil yemeye ko yanduye Covid-19

Nyuma yo kumara iminsi avugwaho kuba yaranduye COVID-19 ariko akavuga ko ari ibicuranebyoroheje, Perezida wa Bresil, Jair Bolsonaro yasuzumwe byemezwa ko yanduye iki cyorezo.

Iyi nkuru ivuga ko  Perezida wa Bresil, Jair Bolsonaro yanduye iki cyorezo yaje gushimangirwa na nyir’ ubwite kuri Televiziyo y’ igihugu cye kuwa 7 Nyakanga 2020 ubwo yavuze ko  yanatangiye gufata imiti itegetswe (hydroxychloroquine ).

Gusa bibaye nyuma yaho, uyu mugabo  w’ imyaka 65 y’ amavuko yari amaze iminsi atungwa agatoki ko yaba yaranduye ariko we akavuga ko nta bwoba afite ngo kuko nubwo ibipimo byagaragaza ko afite ubushuhe buri hejuru bungana na 38degrees we yavugaga ko ibihaha bye bimeze neza cyane.

Nubwo uyu Jair Bolsonaro yakomeje kwigiza nkana yemeye ko yanduye mu gihe mu mpera z’ icyumweru cyabanjirije iki turimo yagaragaye n’ abaminisitiri be mu munsi mukuru w’ abanyamerika muri ambasade yabo muri Bresil batambaye udupfukamunwa byumvine ko bashobora kuba baranduje benshi bari kumwe aho  mu biriro, nk’ uko tubikesha France24.

Kugeza magingo aya, BRESIL iri mu bihugu bya mbere ku Isi bimaze gupfusha abantu benshi abasaga ibihumbi 65 bazira COVID-19.

Gaston Rwaka /Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *