Perezida Paul Kagame atezweho gutanga ibitekerezo by’ uburyo Afurika yakwihaza ku biribwa

Kuva ku wa Kabiri w’icyumweru gitaha tariki ya 8 Nzeri kugeza ku wa Kane tariki ya 11 Nzeri 2020, u Rwanda rwiteguye kwakira inama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi muri Afrika (AGRF), itegurwa n’Umuryango Nyafurika uharanira iterambere ry’ubuhinzi (AGRA).

Iyo nama mpuzamahanga izaba hifashishijwe ikoranabuhanga, ku nsanganyamatsiko igira iti: “Tugaburire Imigi, Duteze imbere Umugabane, Duhaza amasoko, twubaka uruhererekane rw’Ibiribwa rurambye muri Afurika.”

Yitezweho guhuza abatumirwa barenga 2,000 baturutse mu bihugu bitandukanye by’Afurika, barimo Abakuru b’Ibihugu n’abahagarariye za Giverinoma, Sosiyete Sivile, urwego rw’abikorera, abashakashatsi n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Mu kiciro k’ibiganiro bizahuza Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma byo ku Mugabane w’Afurika, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yitezweho kugaragaza ingamba zizafasha Afurika kubaka no kongera umutekano w’ibiribwa urambye.

Icyo kiganiro kizagaruka by’umwihariko kuri uyu mwaka wa 2020, aho uruhererekane rw’Ibiribwa ku mugabane w’Afurika rwahungabanyijwe bikomeye n’icyorezo cya COVID-19 cyafunze imipaka n’ibindi bikorwa bifitanye isano n’ubuhinzi, bikagira ingaruka ku buhinzi no ku bukungu muri rusange.

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ishishikariza buri Munyafurika kongera gutekereza ku ruhererekane rw’ibiribwa, akagenzura n’uruhare rwe mu guharanira ko umutekano w’ibiribwa waboneka, himakazwa ubuhinzi bwa kijyambere bwihagije ku ikoranabuhanga, bushobora no guhaza umubare w’abatura mu migi y’Afurika bakomeza kwiyongera.

Ishami ry’Umuryango w’abibumbye ryita ku biribwa n’ubuhinzi (FAO) ritangaza ko 61% by’abatuye Isi bazaba batuye mu migi mu mwaka wa 2025, rigashimangira ko kimwe cya kabiri cy’Afurika yo munsi y’Ubutayu bwa Sahara kizabagituye mu migi bitarenze mu 2050.

Byitezwe ko abatuye mu migi yo muri Afurika barenga miriyoni 472 bashobora kuzikuba inshuro zirenze ebyiri mu myaka 20 iri imbere, ibura ry’ibiribwa rikaba riteye inkeke ku migi izaba ivukiye mu bukene n’ubusumbane.

Hazatangizwa gahunda zinyuranye hatangwe n’ibihembo 

Uretse ibiganiro bihuza abakuru b’Ibihugu hanateguwe n’ibindi bikorwa bizaranga iyo nama.

Muri byo harimo ko hazamurikwa Raporo y’Imiterere y’Ubuhinzi muri Afurika (Africa Agricultural Status Report/AASR) izibanda ku buryo bwo guhaza imigi y’Afurika no kugaragaza amahirwe hari mu buhinzi, imbogamizi, na poritiki zikwiye gushyirwaho kugira ngo abahinzi nyafurika n’abakora ubucuruzi muri urwo rwego babashe koroherwa no guhaza amasoko y’ibiribwa arushaho kwiyongera mu migi.

Na none kandi hazatangizwa Gahunda yiswe “Agribusiness Deal Room” igamije guhuriza hamwe abashoramari, abakikorera na za Guverinoma bagafata ingamba zihamye ndetse bagasangira n’amasomo azafungura amahirwe yo kugera ku gishoro, by’umwihariko abashoramari bato n’abaciriritse bakabona imari haba mu rwego rw’ubuhinzi cyangwa urw’biribwa.

Iyo gahunda yitezweho guhuriza hamwe ibigo bigera kuri 200, abayobozi 15 bahagarariye za Guverinoma ndetse n’abashoramari 50 baturutse mu nzego za Leta n’iz’abikorera, aho bazanaganira ku mahirwe menshi agaragara mu ishoramari ry’ubuhinzi n’ibiribwa.

Muri AGRF 2020 kandi hazanatangazwa uwatsindiye igihembo cy’umwaka mu bijyanye no guteza imbere ubuhinzi (Africa Food Prize Winner). Icyo gihembo gihabwa umuntu cyangwa Ikigo bifite ibikorwa byahinduye ikerekezo cy’ubuhinzi bushyigikira umutekano w’ibiribwa urambye, bikagira n’uruhare ukomeye mu kurema amahirwe y’ubukungu Abanyafurika bose.

Uretse icyo gihembo, hazanatangwa ikindi kiswe “GoGettaz Agripreneur Prize” gihabwa urubyiruko rwahanze udushya mu buhinzi.

AGRF ni ihuriro rikomeye kurusha izindi nama ziga ku Buhinzi bw’Afurika, igamije gushaka umuti urambye ku buhinzi n’umutekano w’ibiribwa muri Afurika. Ni bwo bwa mbere igiye kubera ku ikoranabuhanga mu rwego rwo kwirinda icyorezo cya COVID-19.

Kwiyandikisha byatangiye ku bifuza kwitabira iyo nama, Leta y’u Rwanda ikaba ihamya ko uretse kuba izabera ku ikoranabuhanga ibikorwa byose byateguwe neza kandi bizakorwa byose nk’uko bisanzwe bigenda buri mwaka.

Albert Rugwiro/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *