Perezida Museveni yifuza ko igiswahili gikoreshwa nk’ intwaro ihuza Abanyafurika

Ku munsi udasanzwe wategenyirijwe ubumwe bwa Afurika , Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko ururimi rw’ igiswahili rushobora gukoreshwa nk’ intwaro yo guhuza inashyira hamwe abirabura.

Ibi Museveni yabivuze ubwo yasobanuraga ko IGISWAHILI ari ururimi abantu bose bahuriyeho agira ati” Nta muntu cyangwa igihugu cyavuga ko igiswahili ari icyacyo ahubwo kiraduhuza twese nk’ abanayafurika ahubwo inkimbabaje ni uko tudashyira hamwe”.

Akoresha urubuga rwe rwa Twitter, Museveni yanashimangiye ko abanyafurika bafite amahirwe menshi yo guhuzwa n’ igiswahili kurusha uko abanyaburarayi bafite ikibazo gikomeye cyo kubona ururimi rubahuza mu buryo bworoshye.

Kugeza magingo aya, ibihugu bikoresha igiswahili ni  Kenya, Uganda, Tanzania, u Rwanda, Uburundi , Sudani y’Epfo, Congo-Kinshasa ndetse n’ Ibirwa bya Komoro ndetse kikanigishwa muri Kaminuza mpuzamahanga zitandukanye.

Uko bimeze kose, Perezida Museveni ntabwo ariwe muntu wa mbere usabye ko ururimi rw’ igiswahili rugirwa ururimi rukoreshwa n’ abanyafurika kumugaragaro ariko icyo gitekerezo ntikirahabwa intebe.

Assumpta Gema/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *