Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron

Perezida Kagame yakiriye muri Village Urugwiro mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Jean Michel Frédéric Macron, watangiye uruzinduko rw’iminsi ibiri mu Rwanda.

Ni rwo ruzinduko rwa mbere agiriye mu Rwanda kuva mu 2017 yatorerwa kuyobora u Bufaransa ndetse ni n’urwa kabiri Umukuru w’Igihugu w’u Bufaransa agiriye mu Rwanda kuva mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yabaga.

Saa Tatu z’igitondo ni bwo Macron yari ageze ku Kacyiru muri Village Urugwiro, yakirwa na Perezida Paul Kagame ndetse ahabwa icyubahiro kigenerwa Umukuru w’Igihugu haririmbwa indirimbo zubahiriza ibihugu byombi, “La Marseillaise” y’u Bufaransa na “Rwanda Nziza” y’u Rwanda.

Macron yaherekejwe n’abayobozi batandukanye barimo abo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, abadepite barimo Hervé Berville uvuka i Nyamirambo ariko akaba ari mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Bufaransa ahagarariye Ishyaka rya En Marche! rya Emmanuel Macron.

Perezida Kagame yakiriye mugenzi we w’Ubufaransa muri Village Urugwiro

Perezida Macron yakirwa na Perezida Kagame mu gitondo cyo kuwa Kane muri Village Urugwiro

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *