Pep Guardiola yatangaje ko abakinnyi be bazaha icyubahiro Liverpool

Umutoza Pep Guardiola yavuze ko abakinnyi b’ikipe ye ya Manchester City bazaha icyubahiro Liverpool iherutse kwegukana igikombe cya Premier League cy’uyu mwaka, ubwo bazaba bayakiriye mu mukino uzabera ku kibuga Etihad Stadium ku wa kane w’iki cyumweru.

I want City to play beautiful football, says Guardiola

Uyu ukazaba ari wo mukino wa mbere Liverpool ikinnye nyuma y’uko imyaka 30 yari imaze itegereje icyo gikombe irangiye ubwo ikipe ya Man. City yatsindwaga na Chelsea ibitego 2 – 1 ku wa kane w’iki cyumweru dusoje ku kibuga Stamford Bridge cya Chelsea.

Pep Guardiola signs STAGGERING £60m contract at Manchester City ...

Umutoza Pep Guardiola yagize ati “Birumvikana ko tuzabagaragira mu cyubahiro. Tuzasuhuza Liverpool mu buryo butangaje, ubwo izaba ije mu nzu yacu. Tuzabikora kuko barabikwiye.”

Hagati aho, Guardiola ntiyiigeze agira icyo avuga ku bijyanye no kongera amasezerano cyangwa niba yaba afite ubushake bwo kongera gutoza ikipe ya Man. City ubwo azaba asoje kontara ye mu mwaka utaha wa 2021.

The Man City squad that Pep Guardiola could leave for his ...

Icyo gihe, akazaba amaze imyaka itanu mu mujyi wa Manchester, igihe kiruta icyo yamaze atoza Barcelona, kandi hari guhwihwiswa ko ashobora kuzajya kugeragereza n’ahandi.

Mbere y’umukino wo kuri iki cyumweru wa kimwe cya kane cy’igikombe cya FA Cup ubera ku kibuga cy’ikipe ya Newcastle, Guardiola.

Yagize ati “Nshishikajwe cyane n’iki gice cya shampiyona y’uyu mwaka n’iyo mu mwaka utaha, nyuma yaho tuzareba ikizakurikiraho. Nejejwe cyane no kuba muri iyi kipe. Ntabwo nshaka gutekereza cyane ku bintu biri kure cyane.”

 

ZIHIRAMBERE Pacifique-Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *