Aba bakinnyi bombi ntabwo bazagaragara mu mukino Ubufaransa buzakina na Suède i Solno tariki ya 05 Nzeri, ndetse n’uwo buzahuriramo na Croatia nyuma y’iminsi itatu wo ukazabera i Paris.

Paul Pogba yari mu bakinnyi bahamagawe n’umutoza Didier Deschamps, ariko yahise asimbuzwa Eduardo Camavinga, umusore muto w’imyaka 17 y’amavuko ukinira Stade Rennais.

Paul Pogba transfer news: Manchester United star posts 88 Instagram stories  in 24 hours with his club future still uncertain | Goal.comNi amakuru yemejwe na Didier Deschamps utoza ikipe y’Ubufaransa, mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru.

Yagize ati: “Namaze gukora impinduka ku rutonde ku munota wa nyuma, kubera ko Paul Pogba yari afite umwanya gusa ku bw’amahirwe make akaba yarapimwe ejo, muri iki gitondo bagasanga yaramduye. Ku munota wa nyuma rero agomba gusimburwa na Eduardo Camavinga.”

Shabani Chris

Bana natwe tugususurutse umenye