Inyandiko yabonwe n’ikinyamakuru The Sun, igaragaza ko Alison avuga ko yabonye abantu bishora mu busambanyi n’abantu bakuze n’abana, akavuga ko ibyo bikorwa byakorwaga mu materaniro yo gusenga Satani mu masaha y’igicuku ndetse habagaho n’imihango yo gutamba ibitambo.

Mariah Carey's sister suing their mum for alleged 'sex abuse ...

Izi nyandiko zivuga ko: “Ushinjwa, nyina w’uwatanze ikirego, yahaga uburenganzira kandi agashishikariza abandi bantu b’igitsina gabo, imyirondoro yabo itaramenyekana, kwishora mu bikorwa by’ubusambanyi nk’uko bisobanurwa n’amategeko ahana ya New York, by’umwihariko ingingo ya 130,52 (gukorakora ku gahato) na 130.65 (ihohoterwa rishingiye ku gitsina ryo mu rwego rwa mbere), igihe urega yari afite imyaka 10.”

Ngo nyuma y’ibyabaye “Urega yasuzumwe indwara y’ihungabana, guhangayika ndetse no kwiheba bikabije, ibyo bikaba byaratumye akoresha ibiyobyabwenge byemewe n’amategeko n’ibitemewe mu rwego rwo kugerageza gusiba ibintu biteye ubwoba yibuka ndetse anakurikiza inama z’abajyanama b’abanyamwuga. “


Alison Carey

Alison, wari wabanje kwemera ko yabaye indaya nyuma yo guca mu bihe bikomeye, yari yakomoje ku migenzo ya gishitani mu kiganiro yatanze mu 2018. Icyo gihe avugana na The Sun, yavuze ko iyo migenzo yabaga hagati ya saa munani z’ijoro na saa kumi z’igitondo kandi bikaba ku matariki runaka atari buri byumweru.

Ati: “Buri wese yambaraga ikanzu ndende ifite ingofero y’umukara bakagenda ari babiri babiri kugera aho aho hantu (byaberaga)”

Yavuze ko iyo bahageraga “ batangiraga imihango bakaririmba mu rundi rurimi, ndatekereza neza ko ari Ikiratini … ”

Yakomeje agira ati: “Ubwo ibintu biteye ubwoba byarabaga, ibintu umwana atakagombye kwigera abona.”


Mariah Carey, Alison na nyina

Iyi nkuru irakomeza ivuga ko Alison hashize igihe kirekire yaracanye umubano na murumuna we, Mariah Carey kuri ubu ufite imyaka 50, nyuma y’amakimbirane bagiranye muri za 90.

Mu 2016 kandi hakaba hibukwa ko musaza wa Mariah Carey witwa Morgan Carey yigeze kumwita umurozi mubi nyuma yo kumushinja kwanga kwishyurira amafaranga y’ibitaro uyu mukuru we, Alison, bivugwa ko yananduye SIDA.