Paris: Félicien Kabuga yari abayeho mu buryo bw’ibanga rikomeye

Uyu munsi Umunyarwanda Félicien Kabuga wari mu bantu bashakishwa cyane ku isi akekwaho kuba umwe mu bari ku isonga rya Jenoside mu Rwanda mu 1994 yafatiwe i Paris mu Bufaransa nk’uko bitangazwa n’ubushinjacyaha bw’urwego rw’ubutabera rukurikirana ibyaha rwa ONU/UN.

Umushinjacyaha w’uru rwego Serge Brammertz yatangaje ko ifatwa rya Kabuga ari “ukwibutsa ko abagize uruhare muri jenoside bashobora kubazwa ibyo bakoze, no mu myaka 26 nyuma yabyo”.

Itangazo ry’urwego rwa ONU rwa ‘International Residual Mechanism for Criminal Tribunals’ (IRMCT) rwasigaye rurangiza imirimo yasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwa Arusha, rivuga ko yafashwe n’abategetsi b’Ubufaransa binyuze mu iperereza bafatanyije n’urwego rwa IRMCT n’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa.

Uru rwego rwongeyeho ko Kabuga yatawe muri yombi “mu gikorwa cyo ku rwego rwo hejuru, gihuriweho kandi cyasatse ahantu henshi icyarimwe”.

Umushinjacyaha Brammertz w’urwego IRMCT yashimiye ibihugu birimo u Rwanda, Ububiligi, Ubwongereza, Ubudage, Ubuholandi, Autriche, Luxembourg, Ubusuwisi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, na polisi y’Uburayi (EUROPOL) ndetse na polisi mpuzamahanga (INTERPOL) ku ruhare rwabyo mu ifatwa rya Kabuga.

Ubutabera mu Bufaransa buvuga ko Kabuga yabagaho akoresha umwirondoro muhimbano mu icumbi ryo mu gace ka Asnières-sur-Seine, hafi y’i Paris rwagati, nkuko bikubiye mu itangazo rya minisiteri y’ubutabera mu Bufaransa.

Hari hashize imyaka 25 ashakishwa n’ubutabera mpuzamahanga.

Mu mwaka wa 1997 ni bwo urukiko rwa Arusha rwashyizeho impapuro zo kumuta muri yombi, akurikiranyweho ibyaha birindwi bya jenoside.

Ni we Munyarwanda washakishwaga cyane n’ubutabera, ndetse Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zari zarashyizeho igihembo cya miliyoni 5 z’amadolari ku muntu watanga amakuru yatuma atabwa muri yombi.

Ishusho rusange yerekana inzu ya ‘apartement’ Bwana Kabuga yafatiwemo uyu munsi kuwa gatandatu

Uwo ni wo muturirwa yari abayemo mu ibanga

‘Operation yo kumufata’

Ibiro by’ubushinjacyaha bw’Ubufaransa n’igipolisi bivuga ko Bwana Kabuga yari afite umwirondoro muhimbano aba muri imwe mu nzu iri mu igorofa ya ‘apartment’ abifashijwemo n’abana be.

Uyu munsi kuwa gatandatu saa kumi n’imwe n’igice za mugitondo ku isaha y’i Paris ari nayo yo mu Rwanda, nibwo yafashwe n’abajandarume bamusanze mu nzu yari acumbitsemo.

Umushinjacyaha Brammertz w’urwego IRMCT yavuze ko ari ” ‘operation’ ihambaye yayobowe neza aho bamushakishije icyarimwe ahantu hatandukanye”

Eric Emeraux uyobora urwego rwo kurwanya ibyaha yabwiye AFP ko kumuhiga byasubukuwe mu mezi abiri ashize nyuma y’amakuru mashya y’iperereza yari yabonetse.

Olivier Olsen ukuriye ishyirahamwe ry’abafite inzu z’aho yari acumbitse, yabwiye AFP ko Kabuga yari “umuntu ubayeho mu ibanga cyane…wasubizaga avuga gahoro umuntu umusuhuje”

Bwana Olsen avuga ko Kabuga hano yari ahamaze imyaka hagati y’itatu n’ine.

Umuherwe wo mu bwoko bw’Abahutu wabarirwaga umutungo wa za miliyoni mu gihe cya Jenoside, Kabuga yavukiye mu cyari komine Mukarange mu cyahoze ari perefegitura ya Byumba, ubu ni mu karere ka Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru y’u Rwanda.

Amakuru avuga ko ubukire bwe bwatangiriye mu bikorwa birimo n’ubuhinzi bw’icyayi mu majyaruguru y’igihugu. Nyuma yabaye umushoramari mu bushabitsi butandukanye m Rwanda no mu mahanga.

Yari bugufi bw’ishyaka ryari ku butegetsi rya MRND ry’uwari Perezida w’u Rwanda Juvénal Habyarimana. Ndetse yari bamwana w’uwari Perezida Habyarimana.

Kabuga w’imyaka 84, ashinjwa kandi kuba yari umwe mu batangije televiziyo RTLM n’ikinyamakuru Kangura by’abahezanguni b’Abahutu.

Nyuma ya Jenoside yo mu Rwanda yo mu 1994, ubwo FPR yari imaze gufata ubutegetsi, yarahunze, nyuma avugwa cyane i Nairobi mu murwa mukuru wa Kenya, mu gihe cy’ubutegetsi bw’uwari Perezida Daniel Toroitich arap Moi.

Itangazo rya minisiteri y’ubutabera y’Ubufaransa rivuga ko nyuma ya Jenoside, Kabuga yabaye mu Budage, mu Bubiligi, muri Congo-Kinshasa, muri Kenya cyangwa mu Busuwisi.

Hagenimana Thierry

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *