Papa wanjye yakoze muri restora bintera imbaraga zo gukora – Icyamamare Davido

Umuhanzi Davido avuga igihe papa we w’umuherwe yakoraga muri resitora y’ibiryo muri Amerika ko aribyo byamuteye imbaraga zo gukora bikaba byaramugize umuhanzi uri mu baherwe ubu.

Umuhanzi w’umuziki wo mu gihugu cya Nigeria Davido Adeleke avuga ko se ari we wamuteye imbaraga nyuma yo gukora muri restora.

Nkuko iki cyamamare mu muziki muri Afurika no ku Isi Davido abivuga intandaro ya Se yo kuba umukire kugeza ubu abikesha kwicisha bugufi. None Se umubyara akaba atunze akayabo k’amafranga.

Ibi uyu munyamuziki yabitangirije mu gitaramo by’uruhererekane yakoraga cya Live kuri Tiny Desk ya NPR gisanzwe gitegurwa na NPR Music i Washington. NPR Muzika ni umushinga wa Radiyo rusange y’igihugu w’abanyamerika wigenga kandi uterwa inkunga na leta n’itangazamakuru ridaharanira inyungu, ikaba isanzwe itumira ibyamamare bikomeye ku Isi.

‘’Inkomoko kuri njye yabaye data, Umunyanigeria w’Umunyamerika nkanjye. Yize muri Amerika. Nanjye ubwanjye nizeyo. Nagiye muri HBCU ikigo (Historically Black Colleges and University), ishuri ryiganjemo abirabura.’’ Icyamamare Davido

Papa wanjye nawe yari muri abo. Yahoze akora muri restora y’ibiryo za Burger. Yari umuntu ukomeye muri Burger.

Nyamuneka Nagiye mu nzu aho nabanaga hamwe n’abavandimwe Sina ndetse na B Red hashize imyaka 12 !!! Nubwo byari bigoye kubyizera .. ntamafaranga twari dufite .. nta nkunga natwe gusa hizo zari nzozi !! Nyuma y’imyaka 12! Ubu natwe turi aba miliyoneri! Tukaba turi munzira zigana kuri miliyari !!! Turashimira Imana !! Ntuzigere uhagarika kwizera.

Davido usanzwe ari icyamamare muri muzika muri Nigeria, yize mu ishuri ryitwa Oakwood College muri Alabama yahamaze umwaka umwe gusa.

Amaze gusubira muri Nigeria, yize muri kaminuza ya Babcock aho yarangirije ahabwa impamyabumenyi ya Muzika.

Yamenyekanye cyane mu 2011 nyuma yo gusohora indirimbo yise ‘Dami Duro.’ Nyuma azagukora izindi nyinshi zanamuhesheje ibikombe byinshi birimi na BET AWARDS akaba ari nawe muhanzi ukurikirwa cyane muri Afurika kuri Instagram.

Ubu Davido ari mu bahanzi babaherwe muri Afurika aho afite n’indege ye bwite

Papa wa Davido niwe wamuteye imbaraga bituma nawe yumva ko bishoboka

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *