Pakistan: impanuka y’indege yahitanye 18

Mu rukerera rwo kuri uyu wa kabiri impanuka y’indege nto ya gisiriakare yabereye mu gace kitwa  Rawalpindi,  mu mujyi  wa  Islamabad, yahitanye 18 ni mugihe 12 bakomeretse

Mu baburiye ubuzima muri iyi mpanuka harimo 5 bari muri iyi ndege na 13 babasivile bari mu mazu yabo

Ahabereye impanuka

Farooq Butt umuvugizi wa guvernement ya PAKSTAN yatangarije AFP dukesha iyi nkuru ko ababuze ubuzima bigoranye kubamenya kuko bangiritse .  yagize ati “kumenya mubyukuri umubiri na nyirawo biragoranye byadusabye gutwara imirambo ku bitaro bya gisirikare gupima ibizamini by’amaraso bakunze kwita ADN nibura ngo dufashe kumenya ba nyiri imirambo”

Abakomeretse bajyanwe mu bitaro bya gisirikari

Impanuka y’indege yaherukaga kuba muri iki gihugu mu kuboza kwa  2016 aho indege ya companyi yiki gihugu pia yakoraga impanuka mu majyaruguru yii gihugu igahitana 47

impanuka yahitanye abantu benshi niyabaye mu mwaka wa  2010 aho Airbus 321 ya kompanyi  Airblue, yavaga I Karachi ijya  Islamabad, yahitanye  abarenga 152

Eric TWAHIRWA
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *