Olivier Kwizera nabo bareganwa bahakanye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge

Umunyezamu wa Rayon Sports n’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, Kwizera Olivier na bamwe mu bo bareganwa bahakanye icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge ubwo bagezwaga mu Rukiko rw’Ibanze rwa Kicukiro kuri uyu wa Mbere tariki ya 28 Kamena 2021.

Kwizera Olivier yagejejwe mu rukiko ari kumwe n’abandi barindwi bareganwa.

Umucamanza yabajije abaregwa niba bemera icyaha cyo gukoresha ibiyobyabwenge, Kwizera Olivier, Runanira Amza barabihakana. Ntakobisa David kimwe na Sinderibuye Seif bemeye ko banywa urumogi abandi bagezweho bavuga ko ababunganira mu mategeko bataraza kandi ko batakwemera cyangwa ngo bahakane icyaha bacyekwaho n’ubushinjacaha abanyamategeko babo bataraza.

Umucamanza yahise abaza ubushinjacyaha icyo buvuga ku bavuze ko bataburana badafite ababunganira mu mategeko buvuga ko kuburana bafite abanyamategeko biri mu burenganzira bwabo ariko ikibazo kikaba ari uko urubanza bari bazi ko ruhari bakaba bataranashyize muri Sytème ko batari buboneke.

Me Safari Ibrahim wunganira Kwizera Olivier yahise avuga ko umunyamategeko mugenzi wabo ari mu nzira aza ku rukiko ko urukiko rwakwihangana akahagera. Umucamanza yahise afata icyemezo cyo kuba asubitse urubanza mu gihe uwo munyamategeko ataraza.

Kwizera Olivier areganwa na Ntakobisa David, Runanira Amza, Mugabo Ismael, Mugisha Adolphe, Rumarigabo Wafiq, America Djuma na Sinderibuye Seif, batawe muri yombi ku wa 4 Kamena 2021 mu Murenge wa Kigarama, Akarere ka Kicukiro.

Ubwo abaregwa bumvaga ibyo barengwa imbere y’ubucamanza

Olivier Kwizera ubwo yageraga aho aburanira n’abagenzi be

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO TWAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *