OIF yadohoreye Uburundi ku gihano cyari kimaze imyaka 4

Kuva kuri uyu wa gatatu no kuri uyu wa kane, i Paris mu Bufaransa hariko harabera inama y’ i 110 ya komite nyobozi y’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa, Organisation Internationale de la Francophonie.

Umunyamabanga mukuru w’uyu muryango, Umunyarwanda Louise Mushikiwabo yatanangaje ku rubuga rwa Twitter ko inama yatanguye neza kandi ko hitabiwe n’ ibihugu byose.

Iyi nama yabaye I hakoreshejwe ubuhanga bwa none bw’amasanamu, visioconference kubera  icyorezo cya Korona.

Louise Mushikiwabo yemeje kandi ko abitabye iyo nama bahurije  hamwe bemeza ko ibihano byari byafatiwe Uburundi n’uwo muryango mu mwaka w’i 2016 byakuweho.

Ni ibihano byari byerekeye imigenderanire y’umuryango wa Francophonie n’Uburundi, ugufasha Uburundi mu migambi y’iterambere cyane cyane ibyerekeye urubyiruko n’ umuco gakondo , ngo guhagarika  amahirwe (Bourses mu gifaransa) byatangwaga na OIF ku Barundi bajya kwiga hanze .

Muri iyi myaka yose Uburundi bwari bwashyizwe gu ku rutonde rw’ibihugu bitubahiriza uburenganzira bwa  muntu n’imiyoborere myiza.

Kubera ibyo bihano, Uburundi bwari nk’indorerezi muri Francophonie aho kuba umunyamuryango wuzuye. Umuryango w’ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa wari wafashe ibyo bihano inyuma y’imvururu zadutse mu mwaka w’2015 biturutse ko Nyakwigendera Perezida Petero Nkurunziza yiyamamarizaga kuyobora manda ya gatatu mu gihe Itegekonshinga ritabyemeraga.

Uburundi burashima iyo ntambwe. Ambassadeur Ernest Niyokindi, ahagarikiye  Uburundi mu Bufaransa, Espagne na Portugal yemeje ko ari intambwe ikomeye mu kwagura imigenderanire n’ amahanga.

Ernest Niyokindi unahagarikiye igihugu cye muri Francophonie yari yasabye muri iyo nama ko ibyo bihano byakurwaho kuko ibihe byahindutse.

Ibi bibaye mu gihe nta byumweru bibiri birangiye, Perezida Evariste Ndayishimiye, atumye intumwa idasanzwe ya Amerika mu Karere k’ibiyaga binini John Peter Pham kubwira Amerika ko yafasha Uburundi kumvisha amahanga ko hari ingendo nshyasha, ko ibihano bwafatiwe byakurwayo.

Gaston Rwaka/ Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *