Nyuma yo kugwa ku rubyiniro (stage) ari mu gitaramo, Kidum aragenda yoroherwa

Ku cyumweru nijoro, abarimo bakurikirana igitaramo cy’umuhanzi Kidumu cyanyuraga kuri murandasi (Virtual concert), bamwe baracyibaza uko umuhanzi Kidumu amerewe nyuma y’uko yituye hasi igitaramo kigahita gihagarara.

Kidumu ari kwitabwaho n’umuganga w’igororangingo (Physiotherapist) nyuma yo kwitura hasi ari muri icyo gitaramo

Jean-Pierre Nimbona wamenyekanye cyane muri muzika ku izina rya Kidum, kuri ubu ubarizwa i Nairobi muri Kenya ari kwitabwaho n’umuganga w’igororangingo (Physiotherapist) nyuma yo kwitura hasi ari muri icyo gitaramo.

Aganira n’itangazamukru, Kidumu yagize ati “Nafashwe na crampes kw’ijosi hafi y’igikanu, yamfashe inshuro eshatu ndimo kuririmba, ubwa gatatu yahise inkubita hasi kuko yaje ifite ingufu nyinshi sinabasha kwihangana.”

Ku cyumweru, nibwo uyu muhanzi Kidum yari ari gukora igitaramo yifashishije ikoranabuhanga afatanije n’itsinda The Boda Boda Band.

Yakomeje agira ati “Igitaramo cyahise gihagarara kuko nta kuntu bari gukomeza. Nta kundi byagenda, ubwo tuzasubukura ikindi gihe nta kibazo.”

Kidum avuga ko ubu ari koroherwa kandi ashobora kuva kwa muganga igihe icyo ari cyo cyose.

Kidum aherutse gusohora indirimbo yitwa Hayafai”, akaba ari umwe mu bahanzi bamaze igihe kinini bakora umuziki kandi bakunzwe muri aka karere ka Afrika y’Iburasirazuba ndetse no hirya no hino ku isi.

 

ZIHIRAMBERE Pacifique




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *