Nyuma y’igihe kinini aruca Akarumira! Sugira Ernest yerekanye umukobwa bari mu Rukundo

Rutahizamu w’Ikiye y’Igihugu Amavubi n’Ikipe ya Rayon Sports, Sugira Ernest, bwa mbere yagaragaje umukobwa bamaze imyaka 9 bari mu munyenga w’urukundo.

Sugira, utarigeze ukunda kuvugwa mu nkuru z’urukundo ndetse akenshi niyo yabazwaga ibijyanye n’umukobwa bakundana yakundaga kuruca akarumira ntagire icyo abivugaho.

Gusa nyuma y’igihe kirekire uyu mukinnyi ukinira ikipe ya Gikundiro, yeruye agaragaza ko afite umukobwa yakunze, amaze imyaka 9 yarihebeye mu rugendo rw’urukundo.

Mu magambo yanyujije kumbuga ze nkoranyambaga, Sugira yashimiye uyu mukobwa ko yamubaye hafi mu myaka 9 amushimira ko yamuhaye urukundo rudasanzwe.

Sugira Ernest yagize ati “Imyaka 9 mu rukundo, warakoze ku rukundo rudasanzwe, ubuzima burambye n’ibyiza mu izina rya Yesu”

Ernest Sugira w’imyaka 30 y’amavuko ni umwe mu bakinnyi bahaye ibyishimo abanyarwanda mu ikipe y’Igihugu Amavubi, kuri ubu ntiyagaragaye ku rutonde rw’abakinnyi b’Amavubi, bakinnye imikino ya gicuti n’ikipe y’Igihugu ya Centrafrica, aho amavubi yatangiye kwitegura kujya mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Isi.

Nyuma y’igihe kinini aruca Akarumira! Sugira Ernest ukinira ikipe y’Amavubi na Rayon Sports yerekanye umukobwa bari mu Rukundo

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO ZAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *