Nyuma y’amezi abiri arushinze Producer Knox Beat yibarutse imfura

Nyuma y’iminsi yaragize ibanga inkuru yo kwibaruka kwe, Producer Knox Beat yahishuye ko amaze ukwezi kurenga yibarutse imfura ye n’umufasha bari bamaze amezi abiri barushinze.

Nyuma yo kurushinga, Knox Beat yahise yibaruka imfura ye muri Kamena uyu mwaka. Nubwo ari inkuru yagize ibanga, CELEBZMAGAZINE yamenye ko uyu mugabo utunganya umuziki yabyaye umwana w’umukobwa nyuma y’amafoto yashyize hanze ateruye imfura ye.

Producer Knox Beat yerekanye umwana aherutse kwibaruka

Knox Beat na we yahamije iyi nkuru avuga ko yibarutse tariki 14 Kamena 2021. Bivuze ko hari hashize amezi abiri n’iminsi icumi gusa arushinze.

Ati “Ndabyibuka twari muri studio Riderman ari gukora iyi ndirimbo ye nshya yise ‘Babyboo’, bamuhamagara bamumenyesha ko yibarutse! Nanjye uwanjye bwarakeye ahita abyara.”

Knox Beat ubusanzwe witwa Joseph Habimana yarushinze nyuma y’aho tariki 25 Werurwe 2021 yari yasezeranye imbere y’amategeko n’umufasha we, mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyakabanda ho mu mujyi wa Kigali.

Tariki 4 Mata 2021 ni bwo Knox Beat yakoze ubukwe na Akamikazi Bernice. Ni ubukwe bwabaye hubahirizwa ingamba zo kwirinda Coronavirus.

Ni ubukwe bwitabiriwe n’abantu bake kubera kubahiriza amabwiriza yo kwirinda COVID-19

Knox Beat ni umwe mu ba Producers bafite izina mu muziki w’u Rwanda. Yakoze indirimbo nyinshi zamenyekanye by’umwihariko izisohoka muri Monster Record ya Dj Zizou.

Muri izo yakoze indirimbo zirimo ‘Ngirente’ ya Amalon, ‘Ibanga’ ya Zizou na Christopher Muneza, ‘Ngufite ku mutima’ ya Bushali na The Ben, ‘Isoni’ ya Maitre Dodian na Khalfan Govinda, ‘Ma vie’ ya Social Mula, ‘Iyo Byanze’ ya Social Mula na Bruce Melodie, ‘Karibu Nyumbani’ ya Zizou Al Pacino na All Stars n’izindi nyinshi.

Producer Knox Beat yibarutse imfura nyuma y’amezi abiri arushinze

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *