Nyuma ya 1994 Abanyarwanda bifuje guhindura amazina yabateraga ipfunwe

Amateka y’ u Rwanda yerekana ko amazina y’ abanyarwanda agendana ahanini n’ ibihe ababyeyi barimo cyangwa se na politiki y’ igihugu.

Ku ruhande rumwe, izina rihabwa umwana uvutse rishobora kuba ari ubutumwa kuri sosiyete cyangwa se ku muryango muri rusange ariko ku rundi ruhande umwana ashobora guhabwa izina rya bamwe mu bantu akomokaho ibyo bikaba nk’ urwibutso.

Hashize imyaka 26 jenoside yakorewe abatutsi ibaye mu Rwanda aho byagaragaye ko benshi mu banyarwanda bitwaga amazina y’ amoko yabo abandi bakitwa amazina yamagana abanzi babo ndetse n’ abandi bakitirirwa urupfu ibyo byose byatumye abatari bake biyemeza guhindura ayo mazina yabakomeretsaga ahubwo bahitamo kwitwa amazina abatera ishema.

Urugero ni urwa Leodomir w’ imyaka 27 y’ amavuko utuye mu Karere ka Bugesera aherutse gusaba guhinduza izina.

Leodomir wacitse ku icumu ya jenoside yakorewe Abatutsi yiswe  Nsekerabanzi aryitwa n’ umukecuru wamufashe afite umwaka umwe gusa ubwo ababyeyi be bari bamaze kwicwa n’ Interahamwe.

Leodomir Nsekerabanzi yaje kwitwa Leodomir Mugisha nk’ uko byanasotse mu igazeti rya Leta we atangaza ko izina rye rishya rimuha amahoro kuko rituma yiyumvamo mateka meza kurusha amabi yaciyemo mu gihe atanayagizemo uruhare.

Mu Kiganiro na RFI, Leodomir agira ati” Numva abo nitaga abanzi banjye banyiciye batagomba kuguma ari abanzi ahubwo ni inshuti zanjye kuko bamwe turakorana ndetse mbana n’ abana babo mu buzima bwa buri munsi”.

 Umuhanga mu by’ indimi, Jean-Claude Uwiringiyimana yemeza ko amazina yose y’ ikinyarwanda aba afite icyo asobanura aho yemeza ko  amwe aturuka ku bihe sosiyete iri gutambukamo, imyizere n’ imyemerere ariko na none agaterwa n’ imbereho y’ imiryango igize igihugu.

Jean-Claude Uwiringiyimana akomeza avuga ko mbere ya jenoside yakoree Abatutsi abantu bashoboraga kwitwa biturutse ku moko bakomokamo nubwo Jean-Claude Uwiringiyimana atemera ayo moko.

Amakuru aturuka muri Minisiteri y’ Ubutegetsi bw’ igihugu yemeza ko abantu benshi bifuza guhindura amazina yabo baba bafite impamvu zisobanutse zishingiye k’ uko bifuza kwitwa neza bitewe n’ uko bari bariswe amazina abakomeretsa.

Benshi muri aba bahindura amazina bagiye bahabwa ni urubyiruko rwifuza kujya imbere kandi rubona ibintu mu nzira nziza ndetse banifuza ubumwe n’ ubwiyunge aho gushaka icyarusubiza mu bibi.

Amahoro (paix), Ineza (la bonté) ou encore Mutabazi (le sauveur) ndetse na Mugisha “Bénédiction” ni amwe mu mazina abanyarwanda bifuza kwita abana babo magingo aya.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *