Nyakwigendera Dj Miller agiye gushyira hanze Album ye ya mbere yitiriye umukobwa we ‘’Shani”

Binyuze ku muryango we wasigaye umureberera inyungu ze z’amuzika Hope Nigihozo yashimangiye ko umuzingo (Album) we wa mbere wa nyakwindera ugiye gushyirwa hanze akaba yarawitiriye umukobwa we rukumbi yasize abyaye witwa wa SHANI  

Nabaye Deejay kubera urukundo rw'umuziki – Dj Miller – IMVAHONSHYATariki ya 5 Mata 2020 inkuru mbi yasakaye murwa gasabo nyuma yo kumva ko uwitwaga Karuranga Virgile (Dj Miller) wari warigaruriye imitima ya benshi mu muziki w’u Rwanda ndetse akaba yaranavangaga umuziki Dj Miller yitabye Imana.

Umuryango we watangaje ko yitabye Imana azize uguturika kw’imitsi ijyana amaraso ku bwonko ibyo bita (Stroke) mu ndimi z’amahanga akaba yaraguye mu bitaro by’Umwami Faisal i Kigali.

DJ Miller yitabye Imana azize uburwayi - IGIHE.comAmarangamutima yagiye asakazwa n’abantu batari bake nyuma yo kumva ko uyu nyakwindera wari usize umwana we umwe rukumbi yanitiriye umuzingo we wa mbere Shani ndeste n’umugore aho abantu benshi bagiye bagaragaza ko bashenguwe n’akababaro ko kuba abavuyemo aho byagiye bigaragazwa ko babuze umuntu ukomeye muri muzika nyarwanda ari nako bakomeza kwihanganisha umuryango warusigaye.

Dj Miller yatabarutse amaze kugira abakunzi batari bake muri muzika nyarwanda nyuma yo kugenda akora indirimbo nyinshi zikagenda zikundwa bikomeye inyinshi akaba yari yaragiye azifatanya n’abandi bahanzi nyarwanda.

Funeral arrangements set for DJ Miller | The New Times | RwandaDj Miller nyuma yo gutabaruka bitunguranye yari yasezeranyije abakunzi be ko azasohora umuzingo we wa mbere akaba ari nabyo umuryango we usoje.

Uyu muzingo we mbere azaba ugize n’indirimbo icumi aho inyinshi zakozwe n’utunganya umuziki nyarwanda Davy Denko ndeste n’abandi batunganya umuziki nyarwanda nkuko byagaragajwe mu itangazo ryashizwe ahagaraga n’umugore we.

Kubera urukundo yakundaga umukobwa we SHANI niyo mpamvu yayimwitiriye mu buryo bwo kuzajya bamwibukiraho n’uburyo yakundaga umuziki.

Biteganyijwe ko umuzingo we wa mbere wa nyakwingendera uzasohoka tariki 4 Ukuboza 2020. Bakaba basaba abakunzi be batahwemye kujya bagaragaza ko bamukunda bazakomeza kumushyigikira muri izi ndirimbo nshya zigiye kujya hanze.

Kivu Sunset Music Festival in pictures | The New Times | RwandaDj Miller yagiye ashyira hanze indirimbo nyinshi zakunzwe aha twavugamo nka Belle yakoranye na Peace ndetse na Urban Boys, Boss yakoranye na Nel Ngabo, Trainer yakoranye na Christopher n’izindi nyinshi.

Chris

Bana natwe tugususurutse umenye 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *