Nyagatare: Umunsi mukuru wo kwibohora uzarangwa n’ udushya twinshi twiganjemo gutaha ibikorwa remezo bitandukanye

Nyagatare ni kamwe mu turere twazamutse mu iterambere ku buryo bufatika yaba ari mu bikorwa remezo,mu bukungu,mu mibereho no mu buzima rusange.

Kuri iyi nshuro ya 26 u rwanda rwizihiza ukwibohora,kuwa 4 Nyakanga 2020 mu kano karere hazatahwa ibikorwa by’iterambere bitandukanye harimo sitade,ibitaro n’imihanda itandukanye.

Buri Karere gafite imishinga migari kazataha ku munsi mukuru wo KIBOHORA, gusa Nyagatare hari umwihariko w’uko hari imishinga igera ku icumi iherereye mu mirenge ya Tabagwe, Nyagatare, Karama, Gatunda, Musheri na Rwempasha.

Mu mishinga izatahwa kuri uriya munsi harimo Sitade ya Nyagatare iherereye mu Mujyi wa Nyagatare izajya yakira abantu barenga 3,500, kuyubaka bikaba byaratwaye agera kuri miliyari 9Frw.

Kuri uyu munsi nibwo ibitaro bya Gatunda, biherereye mu Murenge wa Gatunda bizafungurwa ku mugaragaro.

I Tabagwe aho umunsi mukuru nyirizina uzabera hazatahwa umudugudu w’icyitegererezo, witwa Gishuro IDP Model Village, utehanyijwe guturwamo n’imiryango 64.

Uyu mudugudu uzaba ufite ibikorwaremezo bitandukanye harimo ishuri mbonezamikurire (ECD), poste de sante, igikumba kirimo inka 64, umurima w’ubuhinzi ungana na hegitari 73, umurima w’ubwatsi bw’amatungo, agakiriro ndetse n’inzu y’inkoko irimo inkoko 2,000.

Muri Tabagwe kandi hazatahwa ikigo nderabuzima gishyashya.

Hazatahwa kandi umuhanda wa kaburimbo uturuka Nyagatare mu mujyi ukagera Karama, uwo muhanda unyura muri Tabagwe, ureshya na kirometero 30.8.

Inyubako nshya ku rwunge rw’amashuri rwa GS Tabagwe zarubatswe, harimo aho kurira ndetse n’uburyamo bw’abanyeshuri bataha kure y’ishuri.

Mushabe D.Claudien, Mayor wa Nyagatare

Uyu munsi wo Kwibohora kandi uzasiga hatashywe ku mugaragaro amasoko mato ya kijyambere ya Shonga, Kabuga, Rwempasha na Musheri.

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *