Nsengiyumva Francois(Igisupusupu) yavuzweho kugira undi mu gore yacyuye i Kigali mu buryo bw’ibanga

Umuhanzi Nsengiyumva Francois wamenyekanye nka Igisupusupu yabajijwe amakuru y’undi mu gore yacyuye ahitwa Kacyiru mu mujyi wa Kigali, ayahakana yivuye inyuma ko mu buzima bwe afite umugore umwe gusa akunda cyane ndetse adashobora guhemukira.

Nsengiyumva (Igisupusupu) mu yindi shusho: Amafoto - Kigali Today

Ibi byashyizwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu ubwo yari yatumiwe mu kiganiro CelebzMagazine kuri Flash TV.

Amurika indirimbo ye nshya yitwa “Mukamana”yatunguwe n’umufana we wahamagaye amubaza amakuru y’undi mugore yacyuye ahitwa Kacyiru mu mujyi wa Kigali.

Igisupusupu aragarutse…Azanye iyo yise 'Isubireho' agiramo ati ...

Nsengiyumva yatunguwe n’aya makuru,yishima mu mutwe abanza kubitekerezaho arangije abihakana.

Ati”Reka reka barabershya pe!!Njyewe nta mugore mfite Kacyiru.Umugore wanjye yitwa Musabyimanaa Hariette mbarizwa mu karere ka Gatsibo nawe nimumubaza rwose arabizi ko  iyo nsoje akazi i Kigali mpita nerekeza mu rugo.Ibyo rero ni ibihuha iby’ifoto…, iyo utambutse baragufotora bakagupyatura,ubwo rero sinzi iyo biturutse.”

Musabyimanaa Hariette usanzwe ari Nsengiyumva

Ni kenshi amakuru nk’aya avugwa ku bahaanzi bakayahakana ariko bikaraangira bibaye mpamo ndetse bamwe bakajyanwa mu nkiko.Turakomeza gukurikirana iyi nkuru tuzabagezaho ubutaha.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *