North umwana wa Kardashian na Kanye West wujuje imyaka 8 y’amavuko yabwiwe ko ari gukorerwa igitabo kivuga ubudasa bwe

Kim Kardashian yatangaje Impano k’umunsi w’amavuko ari gukorera umwana we w’imfura North West umukobwa yabyaranye na Kanye West wujuje imyaka umunani.

Kardashian yatangaje ko arimo gutanga impanuro idasanzwe kuri North umwana we umaze gukura. Uwashinze Skims yashyize hanze byose mu butumwa burebure bususurutsa umutima we abinyujije kuri Instagram mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka umunani North West afite.

“Umwana wanjye wa mbere North wavutse afite imyaka 8 uyu munsi!”

Yanditse agenera umukobwa we ubutumwa agira ati “North, umunsi umwe uzabona ubu butumwa bwose bwacapishijwe kubitabo ndimo kugukorera kandi ndizera ko uzumva urukundo nyarwo kuko nawe uzana urukundo n’umunezero mwinshi mu buzima bwacu bwose!”

Yongeyeho ati:Uri umuntu utuje, w’uburanga, wihangira umurimo uzi neza icyo ashaka mu buzima!”

Kardashian yakomeje. “Sinigeze mpura n’umuntu nkawe!”

Uretse Kim Kardashian wageneye ubutumwa North West hari abandi bagize umuryango we nabo bahise bamugenera ubutumwa ku munsi w’amavuko harimo na Nyirakuru Kris Jenner.

Nyirakuru Kris Jenner yasangije amashusho menshi ya North, yandika kuri Instagram ati: “Isabukuru nziza y’amavuko mwiza wacu Northie!! Mubyukuri uri imirasire y’izuba kandi ucana buri nguni zanjye no kuba utangaje n’umutima ubumbatiwe.”

North isabukuru ye kandi yizihijwe na nyirasenge Khloe Kardashian wasangije amafoto meza ya bombi barikumwe y’igihe bamaranye bashima imico ye.

North West umwana wa Kim Kardashian na Kanye West wujuje imyaka 8 y’amavuko

Mu myambaro ya Skims igezweho basanzwe bamamariza North na Kardashian

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *