Nina wahoze mu itsinda rya Charly na Nina agiye kugaragara mu gitaramo ari wenyine

Muhoza Fatuma [uzwi nka Nina] nyuma yuko itsinda rya Charly na Nina risenyutse, bwa mbere agiye kugaragara mu gitaramo ari wenyine atari kumwe na mugenzi we Charly bahoze baririmbana.

Ni igitaramo cy’Urwego rw’Umuvunyi mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane bikaba byaratumiye bamwe mu bahanzi bakomeye barimo n’uyu muhanzikazi kugirango bazasusurutse abantu. Ni ibiitaramo bisanzwe bitambuka kuri Television Rwanda buri wa Gatandatu.

Mu bahanzi babimburiye abandi muri ibyo bitaramo by’Urwego rw’umuvunyi mu bukangurambaga bwo kurwanya ruswa n’akarengane ni umuraperi Riderman, aho biteganyijwe ko nyuma ye hazakurikiraho abandi bahanzi barimo Nina [wahoze mu itsinda rya Charly na Nina], Knowless, Mani Martin n’abandi.

Mu bantu bumvise ko uyu muhanzikazi wahoze mu itsinda rya Charly na Nina, agiye gutaramira abantu ari wenyine bibajije byinshi, bamwe bibaza impamvu mugenzi we mu by’ukuri atahisemo kujya gukorana nawe gusa hari amakuru y’uko abategura ibi bitaramo batanga urutonde rw’abahanzi bagomba kwifatikanya muri ibyo bitaramo ariko ngo bagiye kuvugana nabo batungurwa no kumva batagikorana nk’itsinda mugihe umwe ariwe wemeye ko yaza mukazi undi avuga ko atazaboneka.

Mu ntangiriro za Gicurasi nibwo iri tsinda ryasenyutse ku mugaragaro nyuma y’imyaka irenga umunani bakorana, aba ni abahanzi bakunzwe bikomeye mu gihugu no mu karere u Rwanda ruherereyemo by’umwihariko no muri Afurika muri rusange. Dore ko bakorana n’abahanzi bakomeye barimo Big Fariouz, Bebe Cool, Mr Orezi wo muri Nigeria n’abandi.

Nina wahoze mu itsinda rya Charly na Nina agiye kugaragara mu gitaramo aririmba wenyine

Nina yemeye gukorera amafranga mugihe mugenzi we yavuze ko ataboneka

Soma hano inkuru bijyanye:

Itsinda Charly na Nina ryamaze gusenyuka ku mugaragaro

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian

  




One thought on “Nina wahoze mu itsinda rya Charly na Nina agiye kugaragara mu gitaramo ari wenyine

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *