Nigeria: Impuguke mu by’ikoranabuhanga yabyutse yapfuye, nyuma y’iminsi 7 atsindiye miliyoni 125 z’amadolari y’Amerika

David Gbodi Odaibo wari impuguke mu by’ikoranabuhanga wo muri Nigeria, yararyamye abyuka yitabye Imana, nyuma y’iminsi 7 atsindiye miliyoni 125 z’amadolari y’Amerika (hafi miliyoni 696 yama Neira akoreshwa muri Nigeria) y’amasezerano ya leta ya Amerika.

David Gbodi Odaibo yitabye Imana yari impuguke mu by’ikoranabuhanga akaba yarafite impamyabushobozi y’ikirenga PhD yakuye Computer Engineering.

Murumuna we akaba n’umuyobozi mukuru wa Retina-AI Health Incorporation, Bwana Stephen Odaibo yavuze uko yapfuye mu nyandiko yasangije abantu ku mbuga.

Stephen yavuze ko murumuna we warkingiwe byimazeyo kandi akaba atarafite COVID-19, gusa yararwaye umutima / umutima wamufashe mu bitotsi kugeza apfuye afite imyaka 42. Yagaragaje ko urupfu rwabasigiye akababaro.

Mbere y’urupfu rwe, David yari yaranditse ibyerekeye iterabwoba ku bibuga by’indege biri mu byamuhesheje gutsindira akayabo ka miliyoni 125 z’amadolari yatanzwe na Minisiteri ishinzwe umutekano mu gihugu. Ikigo yari yatsindiye gifite arenga miliyari y’amadorali.

Uyu nyakwigendera warugiye gukabya inzozi zo kuba umuherwe, dore ko basanzwe ari n’abakene asize umuryango w’abana babiri bato n’umugore, abavandimwe be 4.

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *