Nigeria: Abahanzi Devido na Wizkid bayoboye urubyiruko mu myigaragambyo yiswe ‘EndSARS”

Guverinoma ya Nigeria yasheshe umutwe wa Polisi udasanzwe wari ushinzwe kurwanya ubujura, Special Anti-Robbery Squad, nyuma y’iminsi wamaganwa n’abaturage bavuga ko ubahohotera kugeza ubwo bamwe bicwa bazizwa ubusa.

Davido yatangaje ko yahawe ububasha na Guverinoma - Inyarwanda.comUmujinya w’abaturage warushijeho gukara mu cyumweru gishize nyuma y’amashusho yashyizwe kuri Internet agaragaza abapolisi bica umuturage.

Ku mbuga nkoranyambaga hatangijwe imyigaragambyo yiswe ‘EndSARS” ndetse yashyigikiwe na bamwe mu byamamare bikomeye muri icyo gihugu.

Itangazo ryavuye mu biro bya Perezida Muhammadu Buhari kuri iki Cyumweru, ryavuze ko yasheshe uwo mutwe wa Polisi kandi bigahita bitangira gushyirwa mu bikorwa.

SUPER SMADA #ENDSARS!🤯 on Twitter: "AFRICAN GIANTS 🦍 davido and wizkid  standing with us. THE FIGHT ISN'T OVER! #EndPoliceBrutality #EnsSARS… "Umuyobozi wa Polisi muri icyo gihugu, Mohammed Adamu, yatangaje ko abapolisi bari bari muri uwo mutwe barashyirwa mu yindi mitwe, ndetse hagashyirwaho andi mabwiriza akomeye ku bapolisi.

Icyakora bamwe mu baturage ntabwo bashimishijwe n’icyo cyemezo, basaba ko hakorwa n’iperereza abagize uruhare mu bugizi bwa nabi bwose uwo mutwe ushinjwa bakagezwa mu butabera.

Omoniyi Israel's tweet - "Davido and Wizkid!! Africa's Pride! 2 KINGS, ONE  VOICE!! #EndSARS #EndPoliceBrutalityinNigeria " - Trendsmap

Umuyobozi w’umuryango Amnesty International muri Nigeria, Osai Ojigho yagize ati“Polisi igomba kugaragaza ingamba igiye gufata ku bapolisi bashinjwa uruhare mu guhonyora uburenganzira bwa muntu, bagakorwaho iperereza kandi bakagezwa mu butabera.”

Uyu mutwe washeshwe washinzwe mu 1992 ugamije guhashya ibyaha byari biri kwiyongera muri Nigeria, icyakora nyuma watangiye gushinjwa gufatanya n’udutsiko tw’amabandi wari ushinzwe guhashya.Kuva ubwo imyigaragambyo y’urubyiruko ihuriyemo ibyamamare  Devido,Wizkid n’abandi banyuranye irakataje.

SUPER SMADA #ENDSARS!🤯 on Twitter: "AFRICAN GIANTS 🦍 davido and wizkid  standing with us. THE FIGHT ISN'T OVER! #EndPoliceBrutality #EnsSARS… "EndSARS: Davido and Nigerian youth jam to FEM to celebrate the dissolution  of SARS (+Video) - ABTC




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *