‘’Nifitiye Sugar mammy wanjye’’Umuhanzi Joe Boy wagize icyo atangaza ku rukundo rwe

Umuhanzi Joe Boy ukunzwe cyane muri Nigeria yahishuye ko afite umukunzi mushya bakunze kwitwa Sugar Mamy (Abagore baba baruta uwo bakundana) mu kiganiro yagiriye kuri Radio yitwa Beats 99.9 FM.

Uyu muhanzi ufite imyaka 23 gusa avuga ko yigeze kugerageza gukundana n’umufana ariko byarangiye arira cyane.

Umuhanzi wo muri Nigeriya, Joseph Akinwale Akinfenwa uzwi kandi ku izina rya Joeboy yatangaje ko afitanye umubano na Sugar Mamy

“Nibyo, ndi umuseribateri ariko mfite inshuti nyinshi z’abagore … erega ntabwo ndimo gushakisha kuko mfite inshuti nyinshi z’abakobwa. Ndacyari umwana ukiri muto sinshobora kuvuga izina rye ariko “Mfite Sugar mummy”.

Ubwo yabazwaga uko yabashije guhura nuwo ‘Sugar mummy’ uyu muhanzi yabaye asa n’ibihisha ntiyabyerura neza. Yagize ati’’Yaransanze. Ukuri nuko numva nisanzuye cyane kandi nawe yumva ameze atyo.’’

Uyu muhanzi akomeza avuga ko kuva abonye ubwamamare, byaramugoye cyane kwinjira mubucuti bukomeye.

Joe Boy wakoze indirimbo nyinshi zigakundwa mu gihe gito zirimo ‘Beginning’ , ‘Baby’ , ‘All for you’ n’izindi nyinshi akaba anaherutse kuza gutaramira mu Rwanda, mu igitaramo cyitwaga Kigali Jazz Junction.

Umuhanzi Joe Boy yatangaje ko yifitiye Sugar mummy we ibyo rukundo by’abana bamunaniye

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *