Ngoma:Umuhanzi Lover boy yambukije muzika ayigeza i Kigali

Kwimana Eric mu buhanzi ukoresha izina Lover boy, yambukije muzika intara y’Uburasirazuba,akarere ka Ngoma ayigeza  i Kigali ndetse ngo ntagusubira inyuma intumbero ye ni muzamahanga.

Nk’uko tudasiba kubagezaho amakuru y’ibyamamare n’urubyiruko ruhanga udushya,CelebzMagazine twakiriye umuhanzi mushya Lover boy adusangiza byinshi ahishiye abafana.

Lover boy avukiye mu karere ka Ngoma, i Kibungo mu muryango w’abantu 6 niwe umuhererezi ( umwana wanyuma).

Yadusangije uko yisanze mu mwuga wo kuririmba.Ati” Natangiye umuziki ahagana mu mwaka wa 2017 mbifatanya n’ishuri, nitabiriye ibitaramo bitandukanye gusa ntibyari byoroshye muri icyo gihe.Narangije amashuri yisumbuye 2018 mu ishami ry’mateka,ubumenyibw’isi ndetse n’ubuvanganzo.”

Aririmba injyana ya R&B, amaze gukora indirimbo 2.Intego afite ngo ni ukuzana impinduka mu muziki Nyarwanda no guhuza imbaraga n’abandi bahanzi ariko ahanini ngo intumbero ye ni ukugeza muzika ye i Mahanga.

Kanda hano urebe indirimbo ye ikunzwe

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *