Ndanda wabyaranye na Anita yambitse undi mukobwa impeta amusaba ko bazabana [Amafoto]

Nizeyimana Alphone wamamaye cyane mu mupira w’amaguru nka ‘Ndanda’ yambitse impeta umukobwa bamaze igihe bakundana amusaba ko yamubera umugore, undi nawe aramwemerera.

Kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Nyakanga 2021 nibwo wabaye amateka kuri Ndanda ubwo yambikaga umukobwa bakundana impeta iteguza ko bagiye kurushinga (fiancallée).

Kugeza ubu ntiturabasha kumenya amazina y’uyu mukobwa bitewe nuko urukundo rwabo barugize ibanga ndetse n’uyu musore yanze kuyavuga mu itangazamakuru.

Nubwo Ndanda yanze kuvuga amazina y’umukunzi we ashimangira ko ari umwe mubo babyirukanye. Ati “Ni umwe mu rungano twabyirukanye ku Gisozi aho nakuriye, twakundanye kuva cyera ahubwo ni kumwe igihe kiba kitaragera ngo usobanukirwe uwawe.”

Bitewe n’ingamba zikomeye zo kwirinda Covid-19 u Rwanda rurimo, Ndanda yavuze ko batahita batangaza gahunda ihamye y’ubukwe bwabo.

Uyu musore yagacishijeho mu rukundo na Anita Pendo

Urukundo rwa Anita Pendo na Ndanda Alphonse rwatangiye kuvugwa mu mpera z’umwaka wa 2016, kuva ubwo itangazamakuru ryakomeje kubahanga amasomo dore ko bombi bari iby’amamare. Anita yari umunyamakuru ukomeye kuri RBA, mu gihe Alphonse we yari mu banyezamu bazwi cyane mu mupira w’amaguru icyo akaba yarafatiraga ikipe ya As Kigali.

Mu mwaka wa 2017 uyu muryango waje kwibaruka umwana wabo wa mbere w’umuhungu, hashize igihe gito Anita yaje kwibaruka umwana wabo wa kabiri nawe w’umuhungu.

Nyuma yo kwibaruka umwana wabo wa kabiri Nizeyimana Alphonse Ndanda yaje gutangaza ko nta gahunda yindi afitanye na Anita Pendo ndetse ko urukundo rwabo rwarangiye.

Ndanda yabaye umunyezamu wakinnye mu makipe akomeye nka Rayon Sports, Mukura VS, AS Kigali n’izindi.

Nyuma yuko uyu musore asezeye umupira w’amaguru, mu minsi ishize yatangiye kwamamaza filime yitwa  ‘Intandaro y’Ikibi’ akinamo.

Ndanda yambitse impeta umukobwa yihebeye

Umukobwa nawe ntiyazuyaje kuri Ndanda yemeye ati ”Yego”

Umukunzi mushya wa Ndanda ari mu byishimo nyuma yo kwambikwa impeta yinteguza y’ubukwe

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *