Nairobi: Perezida Kenyatta aranengwa kutubahiriza amabwiriza ya COVID-19

Perezida wa Kenya, Uhuru Kenyatta aranengwa bikomeye nyuma yo gutangiza imishinga nyuma y’amasaha y’umukwabu.

Ni mu ijoro ryo kuwa 6 Nyakanga 2021 ubwo Perezida Kenyatta yatangije ku mugaragaro ibitaro bitanu, asobanura ko byari ngombwa kubikora nijoro mu rwego rwo kugenzura niba serivisi itangwa neza.

Yavuze ko ibyo bitaro byitezweho gukora amasaha 24 kandi ko yashakaga kugenzura niba koko ari byo.

Perezida Uhuru yanasobanuye ko gutangiza ibyo bitaro ku manywa byari gutuma harengwa ku mabwiriza yo guhana intera.

Yabwiye abanyamakuru ati: “Nkuko namwe mwabyiboneye, ntabwo byari kuba byashobotse ko tugenda tugakora ibyo twakoze uyu munsi mu gihe cy’amanywa kubera umubare w’abantu bari kuba bahari”.

Ariko bamwe mu Banya-Kenya bakoresha imbuga nkoranyambaga bashinje Perezida wabo kutubahiriza amabwiriza we ubwe yashyizeho.

Uhuru ataha ibitaro mu masaha atemewe

Ongomah yanditse kuri Twitter ati: “Kubera iki Perezida Uhuru Kenyetta atangiza imishinga nijoro! Kuki arimo kurenga ku masaha y’umukwabu? Nta n’icyubahiro aha amategeko ye, tutavuze n’amategeko y’inkiko”.

Ubutumwa Miqdad Abdissalam yanditse, igice kimwe cyabwo kigira kiti: “Perezida Uhuru Kenyatta ejo akwiye kugezwa mu rukiko kubera kurenga ku masaha y’umukwabu”.

Naho uwitwa Ahmad Salim, we yanditse kuri Twitter ati: “Ubu noneho Uhuru akwiye gukuraho umukwabu kuko na we aribonera agaciro ko gukora amasaha y’ikirenga nijoro”




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *