Muri Nigeria haravugwa umusirikare wishe uwari umukunzi we nyuma yo kwanga ko amwambika impeta y’urukundo

Mu gihugu cya Nigeria haravugwa uwari umusirikare wishe umukunzi we nyuma yuko ashatse ku mwambika impeta y’urukundo, umukobwa yabyanga agahitamo ku murasa.

Aba bombi bivugwa ko bakundanye imyaka irenga 4 aho uyu musirikare ngo amafranga yose yabonaga yayashyikirizaga uyu mukobwa yari yarihebeye. Uyu mukobwa ubusanzwe yabanaga n’abarumuna be bityo uyu musirikare kubera uburyo yaramaze kwizera ko uyu mukunzi we ko azamubera umugore ahitamo kujya amufasha abaha amafranga yo kubafasha mu buzima bwabo bwa buri munsi no kumwishyurira ishuri yigaga.

Nkuko ikinyamakuru Zambianobserver dukesha iyi nkuru kibitangaza nubwo batavuze amazina yabo, bivugwa ko uyu musirikare yagerageje ku mukorera ibishoboka byose kugira ngo uyu mukobwa abone ko yamaze kumwihebera ndetse agire n’ubuzima bwiza aho yamuhaye n’andi mafranga kuruhande uretse ayishuri ndetse n’amakarita ye yakoreshaga ya banki kubera uko yaramaze ku mwizera cyane, akomeza avuga ko ibi byose yagiye abikora yirengagije abarimo n’umuryango we ariko agahitamo kubimukorera.

Bitunguranye uyu musirikare yagiye kubona uyu mukobwa amuhakaniye ko batabana ubwo yamutereraga ivi amusaba ko babana nk’umugabo n’umugore bityo uyu mugabo akagira umujinya bitewe nibyo yari yaramaze kumutakazaho no ku mwizera agahitamo guhita amushyiramo urusasu agahita apfa ako kanya.

Muri Nigeria haravugwa umuntu wishe uwari umukunzi we nyuma yo kwanga ko amwambika impeta y’urukundo

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *