Covid-19: Umubare wabanduye ukomeje kugabanuka mu Rwanda

Kuri uyu wa Gatandatu tariki 17 Kamena 2020 nibwo ibarurishamibare ryagaragaje ko umubare wabanduye Coronavirus wagabanutse kuko handuye abantu batatu gusa  bituma umubare wabanduye ugera ku bantu 639.

Kuri izi tariki abarwayi 9 bahise basezererwa mu bigo nderabuzima aho bavurirwa bituma umubare wabamaze gukira ugera ku bantu 347.

Aba barwaye n’ abasezerewae mu bitaro muri rusange tubikesha imibare ngarukamunsi ya Minisiteri y’ Ubuzima igaragaza ko bizimanini by’ abantu 2.508 basuzumwe ku ya  17 Kamena 2020.

Byumvikane  muri rusange ko kuva Covid-19 yagaragara bwa mbere mu gihugu ku ya 14 Werurwe 2020 hasuzumwe abantu 99,309 muri bo  639 basanzwe baranduye ndetse 347 barakize.

kugeza magaingo aya, u Rwanda rufite abarwayi 290 ba Covid-19 ariko bakomeje kuvuzwa no gukurikikirana bya hafi mu gihe abantu babiri nibo bahasize ubuzima.

Mu cyumweru cyarangiye umubare wabanduye wari wazamutse ku regero rukomeye tugereranyije n’ ibihe byashyize kuko mu minsi ine gusa hari hagaragaye abantu 129 barwaye mu Karere ka Rusizi mu Ntara y’ u Burengerazuba kuko kugeza ubu abaturage ntibemerewe kuva mu ngo zabo.

Imibare igaragaza ko ku isi handuye abantu  8,339,939 naho  4,363,316 baravuwe barakira ndetse hamaze gupfa 448,420  bahitanywe na coronavirus, nk’ uko tubikesha NT.

Celebzmagazine.com

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *