Mukura Victory yirukanye umunya Argentina, isinyisha Ruremesha nk’umutoza mushya

Uwari umutoza mukuru w’ikipe ya Mukura Victory Zapata ukomoka muri Argentina yamaze kwirukanwa nyuma yo kugira umusaruro mubi, Ikipe ihita isinyisha Ruremesha Emmanuel nk’umutoza mukuru.

Zapata wari umutoza mukuru w’ikipe ya Mukura Fc ikomoka mu Majyepfo y’u Rwanda, arashinjwa kudatanga umusaruro mwiza muri shampiyona, bityo abayobozi ba Mukura bakaba bahisemo gutandukana nawe bituma ihita igirana amasezerano n’umutoza watozaga ikipe ya Gorilla Fc Emmanuel Ruremesha nyuma y’umwaka umwe ayitoza akayigumisha mu cyiciro cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda.

Ruremesha Emmanuel yaherukaga gutoza ikipe ya Mukura Victory mu mwaka 2012, nyuma y’umwaka umwe gusa ayitoza yaje kugira umusaruro mubi akaza mubi bigatuma yirukanwa agahita asimburwa na Kaze Cedric.

Ikipe ya Mukura Victory Sports yerekanye bamwe mu batoza bashya n’abandi bungirije umutoza bazayobora umwaka w’imikino wa 2021-2022. Aho umutoza mukuru Emmanuel Ruremesha azaba yungirijwe na Nshimiyimana Canisius umutoza w’abazamu akaba ari Ndaruhutse Theogene n’umutoza ushinzwe ingufu mu bakinnyi Hakizimana J Baptiste.

Ruremesha Emmanuel yanyuze mu makipe menshi akomeye hano mu Rwanda arimo Entincelle, Gicumbi, Musanze, Mukura VSL, na Kibuye itakibaho.

Uwari umutoza Zapata Antonio yari yarasinyiye ikipe ya Mukura VSL amasezerano y’imyaka ibiri ariko akaba yaramaze gutoza amezi atanu yonyine.

Umunya Argentine Zapata Antonio yirukanwe muri Mukura VSL nyuma y’amezi atanu gusa

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *