Mukeshabatware Dismas yitabye Imana bitunguranye

Mukeshabatware Dismas wamamaye cyane mu gukina ikinamico yatambukaga kuri Radio Rwanda no mu kwamamaza Imvaho Nshya yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru agera kuri CelebzMagazine aturuka mu bo mu muryango we, avuga ko Mukeshabatware yitabye Imana kuri uyu wa Gatatu ku ya 30 Kamena 2021 azize indwara y’umutima. Akaba yaguye mu bitaro byitiriwe Umwami Faisal.

Yagize ati “Nibyo koko Muzehe yari arwaye, ejo yijyanye kwa muganga agiye kwivuza kuko yababaraga umugongo, uyu munsi ni bwo bagombaga kumunyuza mu cyuma birangira yitabye Imana mu ma Saa Sita z’amanywa.”

Bimwe wamenya kuri Mukeshabatware wakunzwe na batari bake kubera uburyo yarazi kwamamaza no gukina ikinamico mu Rwanda, Ubundi yavukiye muri Nyaruguru mu 1950 ku ngoma y’Umwami Rudahigwa. Yasoje amashuri abanza mu 1965 atsinze ikizamini ahabwa amahirwe yo kujya kwiga muri St André.

Yahawe akazi kenshi iwabo ariko kuko yari akeneye akaruhuko agenda akanga, icyakora abo biganye mu Bubiligi bakoraga mu icapiro rya ORINFOR mu 1979 basabye ubuyobozi ko bwamutumaho akaza kubafasha kubera n’ubuhanga bwe yarafite.

Yatangiye mu icapiro rya ORINFOR mu 1980. Uyu mugabo avuga ko yafashije mu iterambere ryaryo ku buryo ryari rimaze gukora. Mu 1982 Mukeshabatware yinjiye mu itsinda ryakinaga amakinamico ya ORINFOR ryaje guhabwa izina ry’Indamutsa.

Mukeshabatware Dismas yitabye Imana azize indwara y’Umutima

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO ZIJYANYE N’IBIGANIRO BYACU

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian/CelebzMagazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *