Mukarujanga yibarutse ubuheta

Benshi baramubona bakibwira ko yaba atarabyara gusa siko biri, Mujawamariya Hyancinthe wamenyekanya nka Mukarujanga yibarutse umwana w’ubuheta kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nyakanga 2021.

Amakuru atugeraho nuko Mukajuranga wamenyekanye muri filme nyarwanda yibarutse umwana w’umukobwa, aya makuru akaba yaduhamirijwe n’inshuti ze za hafi.

Yatubwiye ko uyu mubyeyi yibarutse neza ntakibazo ati‘‘Yego yabyaye umwana w’umukobwa kandi ubu ameze neza nubwo bamukoreye Césarienne’’.

Mukarujanga wakunzwe nabatari bake muri filme nyarwanda yibarutse umwana w’umukobwa

Mukarujanga ari mu bakinnyi batangiye gukina filme nyarwanda ndetse akaza gukundwa, ni filme igaragaramo ibindi byamamare nka Kanyombya, Samusure, Nyina wa Mbogo n’abandi benshi.

REABA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *