Mugihe habura iminsi ibiri Tour du Rwanda itangire hatangajwe abakinnyi 5 bazahagararira u Rwanda

Mugihe habura amasaha 48 gusa kugirango irushanwa mpuzamahanga rya Tour du Rwanda ritangire hamaze gutangazwa abakinnyi 5 bazahagararira miriyoni z’abanyarwanda mu isiganwa ry’amagare rizenguruka igihugu.

Kuri iki cyumweru tariki 2 kugeza tariki 9 Gicurasi 2021 ni bwo irushanwa ryo gusiganwa ku magare rya Tour du Rwanda rizatangira kuzenguruka imirambi, imisozi by’u Rwanda. Muri iki gitondo rero ni bwo Team Rwanda yashyize ahagaragara abasore batanu bagomba kubira icyuya, kwahagira, ndetse no gukora ibishoboka byose ngo ibendera ry’u Rwanda rizamurwe. Abo bakinnyi ni aba bakurikira:

1•Muhoza Eric

2•Gahemba Bernabe

3•Uhiriwe Byiza Rénus

4•Mugisha Samuel

5•Nsengiyumva Jean Bosco

Abakinnyi ba 5 bagize Team Rwanda muri Tour du Rwanda 2021 Pic: Twitter RwandaSports

Mugisha Samuel ufite Tour du Rwanda ya 2018 ndetse na Jean Bosco Nsengimana wattage iya 2015, ni bamwe mu bakinnyi abanyarwanda bazaba bitezeho byinshi kubera uburambe bafite muri uyu mukino. Umunsi wa mbere abasiganwa bazahaguruka i Kigali kuri Kigali Arena berekeza i Rwamagana urugendo rw’ibirometero 115.6.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *