Mu Magare: U Rwanda rwegukanye umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika

U Rwanda rwegukanye umudali wa Zahabu muri shampiyona nyafurika mu magare biturutse kuri Tuyizere Etienne wabaye uwa mbere uyu munsi naho Niyonkuru Samuel aba uwa gatatu yegukana uw’Umuringa.

Bageze ku munsi wa gatanu, Ni irushanwa ryatangiye kuwa Mbere bakaba hakinwaga icyiciro cy’ingimbi n’abangavu batarengeje imyaka 18. Mu isiganwa ryo mu muhanda (Road Race) rya Shampiyona Nyafurika y’Amagare 2021 riri kubera mu Misiri.

Nibwo bwa mbere kuva iri rushanwa ryatangira ry’uyu mwaka u Rwanda rubonye umudali wa Zahabu mu ngimbi ni uw’umuringa bityo bihita bituma u Rwanda rugwiza imidali 11 yose muri iri rushanwa ry’uyu mwaka 2021.

Tuyizere Etienne yegukanye umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika

Abakinnyi uyu munsi bakoze ibirometero 84 bazenguruka inshuro esheshatu zaho bari bateganyirijwe. Bivugwa ko Tuyizere Etienne yageze  ku murongo usoza irushanwa akurikiwe n’ikivunge cyarimo n’ubundi Samuel wabaye uwa gatatu.

Niyonkuru Samuel yabaye uwa gatatu yegukana umudali w’Umuringa

U Rwanda rwegukanye umudali wa Zahabu muri Shampiyona Nyafurika mu ngimbi

Urutonde rw’uyu munsi uko barushanyijwe rwasize ruyobowe n’umunyarwanda Tuyizere Etienne mu ngimbi

Urutonde rwose mubari n’abategarugori

REBA VIDEO HANO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *