Mu ishyingurwa rya Perezida Pierre Nkurunziza, umuryango we  wagaragaje kwihangana kudasanzwe

Uku kwihangana bidasanzwe byagaragaye ku mugore ndetse n’ abana ba Nyakwigendera , Perezida Pierre Nkurunziza mu muhango wo kumusezerera bwa nyuma no kumushyingura mu cyubahiro.

Ahanini ni mu ijambo ry’ umugore wa Pierre Nkurunziza,  Denise Bucumi yagize ati “Harimo abantu benshi twabuze kandi ntitwagira n’ amahirwe yo kubashyingura abo dusangiye iki kibazo rero nibo bazi uburyo bibabaza , twebwe twagize amahirwe niyo mpamvu nshaka gushima mbere yo gushyingura kandi ndabasaba kudakomeza kuririra nyakwigendera ahubwo mwiririre ubwanyu ».

Yakomeje agira ati «  Iki ni igihe cyo kwisuzuma no kwibaza ese ni iki ndimo gukora ? ese ndi hehe ? ese ndimo kuzuza inshingano zanyu ? ».

Abana ba Nyakwigendera Nkurunziza, umugore we n’ umwana we Lt. Kelly

Nubwo mu ijambo ry’ umugore wa nyakwigendera habayeho kwihangana no kuterakana ishavu ryinshi ahubwo agakomeza abantu anabibutsa ko bagomba kwiririra ubwabo ndetse no kwisuzuma , mu ijambo rya Perezida Evariste Ndayishimiye hari aho byageze amarira amubunga mu maso hafi yo kurira.

Bamwe mu baturage bakundaga Perezida Nkurunziza bitabiriye umuhango wo kumusezera bwa nyuma batangaje ko batiyumvishaga ko yatabarutse ndetse hari n’ abagize ikibazo cy ihungabana.

Ineza Carine/Celebzmagazine




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *