Mu buhanzi bwe, Jean Baptiste  Gahenda yemeza ko u Rwanda ruzahorana inganzo y’ umwimerere

Muri filozofi y’ umuhanzi Jean Baptiste GAHENDA  yemeza ko u Rwanda rufite inganzo y’ umwimerere rukomora ku bakurambere barwo ndetse na GIHANGAMANA waruhanze.

Ubuhanga mu gusetsa,gufotora,  kubungabunga ibidukikije no kwitabira ibikorwa by’ ubukerarugendo ndetse  no guhanga indirimbo zituje zihumuriza zinatera ibyishimo mu bantu ni bimwe mu biranga impumeko ndetse binashimangira inganzo y’ umuhanzi Jean Baptiste Gahenda.

Umuhanzi Jean Baptiste Gahenda wahoze muri Salus Populi

Hagati ya 1995 na 1998 , Jbaptiste Gahenda yari mu Itsinda rya muzika Salus Populi ndetse na Ikirezi Group yose yo muri Kaminuza Nkuru y’ u Rwanda I Butare aho yaminuje.

Kanda hano wumve indirimbo nshya ya Jbaptiste yise ” Umunyamabanga”

 

“Kangondo”, ”Ikirezi”, “Mbaririmbire u Rwanda nkunda”,” Iribagiza” ni zimwe mu ndirimbo uyu muhanzi yakoze zimaze igihe kinini ariko mu minsi yashyize Jbaptitse Gahenda aherutse gushyira hanze indirimbo yise” Umunyamabanga”

Incamake y’ igitekerezo umuvugo Jean Baptiste yifuzaga guhangira  u Rwanda ku itariki 21 Mata 2011

Nimurutake

Mwirutanya

Mutahirana

Nimutange urugero rwiza

Mutangaze amahanga

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *