“Mpande eshatu”rigaruka kenshi mu ndirimba Micro rihabanye n’igitsina gore -Devis D

Nyuma yo gusangiza abakunzi be indirimbo nshya “Micro” yumvikanamo ijambo “Mpande eshatu”bamwe basanisha n’igitsina gore avuga mu mvugo izimije,umunyamuziki Davis D wamamaye mu ndirimbo ‘Biryogo” yahinyuje aya makuru asaba buri wese kumva ibyo yifuza.

Uko Danny Nanone yabaye imbarutso ya 'Dede' yakozwe n'ukorera ...

Nk’uko tudasiba kubasangiza amakuru y’ibyamamare ku Isi,twashatse kumenya ijambo “Mpande eshatu” ryumvikana mu ndirimbo “Micro”icyo Devis D yari ashatse kuvuga.

Ati”Njye nkora indirimbo nyinshi kandi sinibanda ku kintu kimwe,urukundo mba mfite uko nduririmba.Iyo Mpande eshatu byari ukuzimiza bishoboka ko navugaga umutima nawo ugira mpande eshatu hariya indirimbo yari yaryoshye kabisa.”

Uko imyaka ihita indi igataha muzika nyarwanda irushaho gutera intambwe, bamwe mu bahanzi bo mu Rwanda bakigana imico y’imahanga bagamije gucuruza hakaba n’abakora ibihabanye n’umuco nyarwanda baririmba bakanasakaza urukozasoni mu bihangano byabo.

Akazuba Cynthia

Bana natwe tugususurutse umenye




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *