Miss Mutesi Jolly uherereye muri Tanzania agiye kwakira mu Nteko Ishinga Amategeko y’iki gihugu

Miss Jolly Mutesi umaze iminsi i Dar Es Salam muri Tanzania mu rugendo rwo gutegura irushanwa rya Miss East Africa, yerekeje mu Murwa Mukuru w’iki gihugu aho kuri uyu wa 16 Kamena 2021 azakirwa mu Nteko Ishinga Amategeko.

Nkuko yaduhamirije aya makuru, Ubwo yari ahagurutse i Dar es Salaam yerekeje mu Murwa Mukuru, Dodoma, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021, yagiyeyo mu kwitabira inama azahuriramo n’abayobozi batandukanye muri Tanzania.

Ati “Byitezwe ko ejo bazanyakira muri Nteko Ishinga Amategeko aho nzagirana ibiganiro n’aba Minisititi b’Ubukerarugendo, Ububanyi n’Amahanga, n’uw’Umuco. Tuzaganira ku bijyanye n’ubufasha bwabo ku mushinga wa Miss East Africa.”

Miss Jolly Mutesi yageze muri Tanzania ku wa Gatatu tariki 9 Kamena 2021, aho yari yitabiriye umuhango wo gutangiza irushanwa rya Miss East Africa no kugirana ibiganiro n’abaterankunga batandukanye bazarigaragaramo.

Nyuma y’ibi byumweru bibiri, nibwo byitezwe ko hazatangazwa amatariki iri rushanwa rizabera na gahunda nyayo yaryo.

Miss East Africa y’uyu mwaka 2021 biteganyijwe ko izitabirwa n’ibihugu bigera kuri 15 birimo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda, Ethiopia, Eritrea, Sudani y’Epfo, Somalia, Djibouti, Magadascar, Seychelles, Mauritius, Malawi, Comoros, Reunion na Tanzania izakira. Irushanwa riheruka ryaherukaga kuba mu mwaka 2017.

Andi makuru nuko avuga ko Miss Jolly Mutesi yahawe amasezerano yo gutegura irushanwa rya Miss East Africa mu myaka itanu.

Miss Mutesi Jolly umaze iminsi muri Tanzania ategerejwe kwakirwa mu Nteko Ishinga Amategeko y’igihugu cya Tanzania

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *