Miss Jolly Mutesi yakiriwe mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania

Miss Jolly Mutesi n’abagize itsinda ritegura irushanwa rya Miss East Africa, mu gitondo cyo kuri uyu wa 16 Kamena, bakiriwe mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko ya Tanzania aho bagomba kugirana ibiganiro n’abayobozi batandukanye.

Nkuko yaduhamirije aya makuru, Ubwo yari ahagurutse i Dar es Salaam yerekeje mu Murwa Mukuru, Dodoma, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 15 Kamena 2021, yagiyeyo mu kwitabira inama azahuriramo n’abayobozi batandukanye muri Tanzania.

Ati “Byitezwe ko ejo bazanyakira muri Nteko Ishinga Amategeko aho nzagirana ibiganiro n’aba Minisititi b’Ubukerarugendo, Ububanyi n’Amahanga, n’uw’Umuco. Tuzaganira ku bijyanye n’ubufasha bwabo ku mushinga wa Miss East Africa.”

Babinyujije ku rukuta rwa Instagram rwa Miss East Africa, bashyizeho amafoto y’abari gutegura irushanwa barimo na Miss Mutesi Jolly akaba Umuyobozi wungirije ndetse akaba ari nawe ukurikirana ibikorwa byawo bongeraho amagambo bagira bati “Uyu munsi mu Nteko Ishinga Amategeko ya Tanzania hamwe n’ikipe ngari itegura irushanwa rya Miss East Africa.”

Miss East Africa y’uyu mwaka 2021 biteganyijwe ko izitabirwa n’ibihugu bigera kuri 15 birimo u Rwanda, u Burundi, Kenya, Uganda, Ethiopia, Eritrea, Sudani y’Epfo, Somalia, Djibouti, Magadascar, Seychelles, Mauritius, Malawi, Comoros, Reunion na Tanzania izakira. Irushanwa riheruka ryaherukaga kuba mu mwaka 2017.

Gusa amatariki nyayo yigihe azabera yiri rushanwa ntaratangazwa ariko bikaba biteganyijwe mu Cyumweru cya Kabiri aribwo bazatangaza ibijyanye naryo.

Miss Mutesi Jolly yakiriwe uyu munsi mu Ngoro y’Inteko Nshinga Amategeko yo mu gihugu cya Tanzania

Umuyobozi wungirije wa Miss East Africa Jolly Mutesi ari kumwe na Mariam Ikoa ushinzwe imirimo yo gutegura iri rushanwa

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *