Misiri yiyambaje ONU mu gukemura ikibazo ifitanye na Etiyopiya

Umuyobozi ushinzwe ububanyi n’amahanga mu Misiri, Sameh Shoukry,yasabye akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku isi gufata ingingo iha amahanga uruhare mu gushakira igisubizo ikibazo kiri hagati y’igihugu cye na Etiyopiya. Ibi bikaba biri guturuka ku kibazo cy’urugomero runini rw’amashanyarazi Etiyopia yubatse ku ruzi rwa Nil, avuga ko ruteje ikibazo ku buzima bw’Abanyamisiri n’Abanyasudani basaga miliyoni 150.

Egypt hopes to normalize ties with Turkey, FM Shoukry says | Daily ...

Sameh Shoukry yatangaje ko ingingo ivuga kuri icyo kibazo ijyanye n’ibyavuye mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afrika yabaye ku wa Gatanu w’icyumweru gishize. Muri iyo nama, abayobozi b’ibihugu bya Misiri, Sudani na Etiyopiya bemeye kugaruka mu biganiro bigamije kugera ku masezerano ku bijanye n’uburyo amazi ajya mu rugomero rw’amashanyarazi Etiyopia iri kubaka azasaranganywa.

Minisitiri w’Intebe wa Misiri avuga ko inama bagiriwe n’akanama ka ONU gashinzwe amahoro n’umutekano ku Isi yasabaga ibyo bihugu uko ari bitatu gufata umwanzuro uzageza ku masezerano mu gihe cy’ibyumweru bibiri kandi ko nta ruhande na rumwe rugomba gufata umwanzuro rwonyine rutabanje kugisha inama izindi mpande ku bijyanye n’uru rugomero ruri kubakwa ku ruzi rwa Nil.

Ibihugu byose uko ari 15 bigize urwego rwa ONU rushinzwe amahoro n’umutekano ku Isi bikaba bishyigikiye ko umwanzuro wafashwe n’umuryango w’ubumwe bwa Afrika ko ibiganiro hagati y’impande zose uko ari 3 byakongera gusubirwamo.

ZIHIRAMBERE Pacifique
Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *