Hatagize igikorwa,Sunny arakongeza ibitaramo by’abambaye ubusa kuri social media no mu tubari i Kigali

Nyuma gato  yo gushimisha abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga Instagram bikagera aho akuramo imyenda akagaragaza imyanya ye y’ibanga ikarebwa n’ibihumbi by’abantu hirya no hino ku isi,yumvikanye yizeza abafana kubitangiza bihoraho kuri social media by’akarusho mu tubari  i Kigali.

Ni ikiganiro cyatambutse live kuri Instagram ye aganira n’uwitwa Semuhungu.Sunny yemeje ko yabitewe n’inzoga aherutse kunywa agasinda gusa ashimangira ko yiteguye kubikora bihoraho no mu tubari i Kigali abantu bakajya bishyura.

Yahishuye ko yatunguwe n’uburyo hari abo byatunguye bikabababaza bamwe bakamutuka kandi ngo hari abasanzwe babikora byakijije ndetse ngo hari n’aho bisanzwe bikorwa mu Rwanda, i Mahanga ho ngo ni inkuru ishaje.

Hatagize igikorwa, bidatinze mu Rwanda urubyuruko rushobora gutangira kubishyira mu bikorwa bizera ko bitanga amafaranga.

Twibukiranye uburyo imbyino zikunzwe mu tubari zitwa “Ibimansoro” byinjiye mu gihugu bigashinga imizi ndetse bikaba bikunzwe mu tubari twose mu gihugu bikomotse mu gihugu cya Uganda.

Uretse iyi mibyinire inengwa na benshi mu gushishikaza ubusambanyi,yakurikiwe n’itabi ridasanzwe ryitwa “Shisha” ryashinze imizi mu tubari mu gihugu rigakundwa cyane n’urubyiruko rikomotse mu bihugu by’abaturanyi ariko nyuma y’igihe kinini bigaragazwa ko rigira ingaruka mbi ku buzima,inzego z’ubuzima na Police bararihagurukira riracika.

Inzego zibishinzwe zirimo Ministeri y’Umuco n’Urubyiruko,urugaga rw’abahanzi n’izindi,hatagize igikorwa,Sunny yiyemeje gutangiza ibitaramo by’abambaye ubusa.

Nyuma y’igitaramo yiyambite ubusa,abamukurikiye akiri no muri uku kwiyerekana, bamubwiraga amagambo atandukanye harimo abamubwira ko ibyo akoze bidakwiye umuhanzikazi w’umunyarwanda, byongeyeho w’umubyeyi dore ko afite umwana ubu w’imyaka 11, abandi batangira kumuhimba amazina ahuzwa n’umukobwa wicuruza cyangwa witesha agaciro.

Yisobanura bya nyirarubeshwa nyuma y’iminsi ibiri akoze ibi, Sunny yarebye ubutumwa bw’abamwandikiye ngo asanga ibyo yakoze ntibyari bikwiye ndetse abwira bamwe mu nshuti ze ko yicuza igikorwa yakoze cyo kwigaragaza muri ubwo buryo bwashyize imyanya ye y’ibanga hanze.

Abinyujije mu buryo bwa Live busa nk’uko yari yabikoze ku cyumweru, Sunny yagize ati “Sinzi ibyo nakoze mu ijoro ryashize, ariko nabikoze nasinze. Nakoze ibidakwiye imbere y’ibihumbi by’abankurikira kandi barimo n’abadafite nibura imyaka y’ubukure. Ku bw’ibyo ndasaba imbabazi kuko nabikoreshejwe n’inzoga.”.

Abdou Bronze

Bana natwe tugususurutse umenye

 




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *