Mimi La Rose wo mu IMPALA avuga uburyo ubwamamare buvuna

Umuhanzi Mimi La Rose ku izina nyaryo Paul Sebigeri uri mu bantu barindwi bashinze ” Orchestre Impala” muri 1974 yemeza ko ubwamare buvuna ndetse n’  abahanzi benshi barangwa n’ umuco wo kujarajara bitewe n’ ubwamamare aho abantu benshi bifuza kubagana no kuba bari kumwe.

Uyu muhanzi ashimangira cyane ku bibazo abahanzi b’ibyamamare bagenda bahura nbyo ngo kubura umwanya wo kwitekerezaho bitewe n’ ubwinshi bw’ abafana bifuzaga kubabona.

Ati” Hari iminsi yatugoraga cyane ugasanga dusuwe n’ abantu benshi kandi dufite byinshi byo gukora icyo byatumaga tubura umwanya wo gukomeza gutumbera ku buzima ariko buhoro buhoro Imana yagiye imfasha kuguma mu murongo mwiza”.

Aho Mimi La Rose yatangaje uburyo yakundanye n’ umukobwa witwa Filomene wigaga i Butare ku Karubanda bakajya babonana mu biruhuko gusa bakaganira cyane.

Ati” Ndibuka ko Filomene yansabye kumuhimbira akaririmbo nzakubikora akumvishe arishima cyane azakumbwira ko iyo yumvishe iyo ndirimbo agubwa neza ndetse akanagira ibitotsi gusa uwo mukobwa yaje gushaka n’ uwundi muntu bitewe ni uko yabonaga njye ndi mu bindi mu by’ ukuri njye nari narihaye gahunda yo kuzashaka mfite inzu yanjye”.

Mu kiganiro aherutse kugirana na KT , Mimi la Rose ko mu ntangiriro yahuye na Sebanane Andrew barahuza bitewe ni uko bose bakunda gucuranga ibyo bituma batangira no kubana ibyo byabashobokeye cyane bitewe ni uko bari bahuje byinshi bitewe n’ imiterere yabo.

Mimi La Rose yemeje ko mu byo bari bahuje na  Sebanane ni uko kimwe nawe yari umuntu utuje cyane udakunda gushanuka kandi wubaha abantu bose.

Mimi la Rose wavutse muri 1954 ni umwe mu bahanzi bashinze “IMPALA” ukiriho nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda muri 19994 wagerageje gusigasira amateka y’ abagenzi be ndetse akaba yarafatanyije n’ abandi bahanzi bakiri bato kongera gushinga IMPALA harimo ba Munyanshoza n’ abandi bahanzi batandukanye.

Mu ndirimbo nyinshi za Mimi La Rose agenda yibanda mu kuririmba Imana .

Gaston Rwaka/Celebzmagazine.com




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *