Mike Tyson yateguje umurwano hagati n’uwigeze ku mukubita adakozemo

Umuteramakofe wabigize umwuga akaba n’umukinnyi wa Filme Mike Tyson w’imyaka 54 yamaze gutangaza ko yiteguye kongera kurwana n’uwitwa “Lennox Lewis Muri Nzeri” wigeze ku mukubita adakozemo (Knock Out) “Lennox Lewis Muri Nzeri”

Mike Tyson yabwiye abanyamakuru ko yiteguye kuzahura n’uwahoze ari mukeba we Lennox Lewis muri Nzeri nyuma yo gutegura umurwano hagati ye na Evander Holyfield ariko uwo murwano ntuzekuba.

Benshi bizeraga ko azajyana Holyfield ukwezi gutaha kurwana urugamba yari yamaze gutegura hamwe na Evander ariko ibyo byaje gupfa mu ntangiriro z’uyu mwaka kubera ubukungu butameze neza.

Lewis yatsinze Tyson mu 2002 ubwo bari bageze mu cyiciro cya munani (KnockOut) mu duce 12 tuba tugize imirwano y’iteramakofe umukino wari wabereye muri stade ya Pyramid Arena i Memphis, muri Tennesse mu gihugu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Lennox Claudius Lewis (yavutse ku ya 2 Nzeri 1965) ni umukinnyi w’iteramakofe wabigize umwuga yatangiye gukina anarushanwa kuva 1989 kugeza 2003.

Nubwo hatangaje ko aba bagabo bombi bazarwana mu kwezi kwa Nzeri ntiharatangazwa igihe amatariki naho imirwano izabera nyirizina cyangwa nimba hari abantu bazemererwa kwinjira ahazabera iyo mirwano kubera ikibazo cy’icyorezo cya COVID-19.

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *