Mico The Best yasubitse ibitaramo yarafite kubera Uburwayi

Umuhanzi w’injyana ya Afro Beat Mico The Best yafashwe n’uburwayi bw’umunaniro birangira asubitse ibitaramo yarafite.

Uyu muhanzi bivugwa ko yagize umunaniro ukabije nkuko byatangajwe na Claude Uhujimfura Ushinzwe imenyakinisha bikorwa bya Kikac Music inzu isanzwe ireberera inyungu uyu muhanzi mu bikorwa bye bya muzika.

Mico The Best waruherutse gushyira hanze indirimbo nshya yitwa ‘‘AMABIYA’’ ifite n’amashusho yarafite gahunda yo gutangira kugenda amenyekanisha iyi ndirimbo mu bitangazamakuru bityo kubera umunaniro akaba yamaze kubisubika.

Iyi ndirimbo yasohotse tariki ya 17 Kamena 2021 ikaba indirimbo ya Kabiri asohoye kuva uyu mwaka watangira aho yashyize hanze zirimo ‘Ubunyunyusi’ n’izindi zisanga izo yari yashyize hanze umwaka washize zakunzwe cyane zirimo ‘Umunamba’ , ‘IGARE’.

Mico The Best yasubitse ibitaramo yarafite kubera Uburwayi

REBA HANO VIDEO TWAGUHITIYEMO YAGUSUSURUTSA

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *