Mico The Best yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ubunyunyusi’ afatanyije na Riderman

Umuhanzi Mico The Best urebererwa inyungu mu bya Muzika na Kikac Music, yasohoye amashusho y’indirimbo ye nshya yise ‘Ubunyunyusi’ yakoranye n’umuraperi Riderman yumvikanamo amagambo yo gutetesha umukobwa.

Mico The Best si kenshi akorana indirimbo n’abaraperi ariko kuri iyi nshuro yiyemeje gukorana n’umuraperi Riderman, ubusanzwe uri inshuti ye y’akadasohoka.

Uyu muhanzi washyize imbere injyana ya Afrobeat, ubu Riderman abaye umuraperi wa mbere bakoranye indirimbo igasohoka mu gihe cya nyacyo, ifite amashusho yayo n’ibindi.

Ubundi izindi ndirimbo yagiye ahuriramo n’abaraperi nizo yabaga yakoranye n’abo bari bahuriye muri Label ya Super Level.

Mico The Best na Riderman mu ndirimbo ‘Ubunyunyusi’ baririmba bumvikanisha icyanga cy’urukundo n’umusore ubwira umukobwa ko agiye kumwitaho bikamurenga.

Mico wahiriwe cyane uyu mwaka kuva aho yasohoye indirimbo yitwa ‘IGARE’ ikaza no guhabwa ibihembo byinshi kubera gukundwa, nyuma n’izindi zose yasohoye nyuma zigenda zikundwa bikomeye.

Mico The Best yashyize hanze indirimbo nshya yise ‘Ubunyunyusi’ ya Mbere afatanyije n’umuraperi Riderman

Mu gusobanura iri jambo Mico The Best yagize ati “Ubunyunyusi ni ijambo risobanura icyanga, uburyohe cyangwa se kurya ubuzima’’.

“Ni ukutananiza umukobwa aho kugira ngo umurushye abe ari we wikorera ibintu byose atera intambwe zose mu rukundo, ukamubwira uti bimparire. Ni nko kubwira umuntu uti ‘tuza nkuteteshe. Ukamubwira ko ugiye kumwitaho.”

Uyu muhanzi avuga ko iyo umaze gutetesha umukunzi bikurikirwa no kumva ko ari ‘ubunyunyusi’.

Mico iyi ndirimbo ibaye iya Gatatu kuri kuri Album ye nshya ari gutegura. Ni Album iriho indirimbo nka ‘Jamais’, ‘Twembi’, ‘Save the Date’, ‘Umunamba’ ndetse n’Igare’.

Iyi ndirimbo bayishyize hanze nyuma y’igitaramo cyo kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga wo kurwanya indwara y’Igituntu baraye bakoze mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu, Aho ari gitaramo cyitabiriwe n’abantu bakomeye barimo Minisitiri w’Ubuzima, Dr Daniel Ngamije n’umuyobozi w’ishami ryo kurwanya igituntu muri OMS wakozwe ku mutima n’igitaramo.

INDIRIMBO NSHYA YA MICO THE BEST AFATANYIJE NA RIDERMAN ‘UBUNYUNYUSI’ WAYIREBA HANO

Bana natwe tugususurutse umenye

NGIRINSHUTI Christian




Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *